Imibare yatangajwe n’Ikigo k’ibarurishamibere ivuga ko muri rusange ubukungu bw’u Rwanda buzamuka kuko ugereranyije n’uko byari bihagaze mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’imari w’umwaka ushize, ubu bwazamutseho 6.3%.
Nk’uko bisanzwe, urwego rwa serivisi rwihariye igice kinini kuko ari 45%, ariko urwego rw’ubuhinzi cyane cyane ubw’ibihingwa ngangurarugo rwo ntirwigeze ruzamuka na gato kuko bwazamutse ku kigero cya 0.5%.
N’ubwo ari uko bimeze, ibihingwa ngengabukungu byo byazamutseho 5% bitewe ahanini n’icyayi cyongereye umusaruro.
Icyayi cyareze cyane kinagurishwa hanze ariko ikawa irarumba.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe umutungo wa Leta Richard Tushabe avuga ko muri rusange ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ariko urwego rw’ubuhinzi bwo bugahura n’imbongamizi zishingiye ku mihindagurikire y’ikirere n’ibindi biva ku mirerere y’ibibazo biri ku isi.
Avuga ko mu rwego rwo gufasha abahinzi b’ibihingwa ngangurarugo kugera ku musaruro ufatika, Leta iri gukorana n’abikorera kugira ngo higwe uko kuhira imyaka iteye ku buso bukomatanyije byakongerwamo byakorwa henshi.
Imvura ngo ntigomba guhora ari yo soko yonyine yo kweza kw’abahinzi b’Abanyarwanda.
Ku rundi ruhande, Tushabe avuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho ‘Nkunganire’ ku bihingwa by’ibanze ari byo ibigori, ibirayi, isukari, umuceri n’ibindi.
Ubuhinzi bwazamutse ku kigero cya 27% n’aho inganda zizamukaho 20%.
Umusaruro mbumbe wose mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’imari ungana na miliyari Frw 3,970 mu gihe mu mwaka ushize mu gihe nk’iki wari miliyari Frw 3,282.