Hari Ubwoba Bw’Inyeshyamba Ziri Mu Nkengero Ya Kinshasa

Minisitiri w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo Jean Pierre Bemba yatangaje ko hari inyeshyamba zitwa Mobondo ziri mu bice byegereye Kinshasa.

Ziri ahitwa Kwilu, Kwango, Maï-Ndombe no mu nkengero za Kinshasa.

Bemba avuga ko izi nyeshyamba ziri kwica abantu benshi mu cyaro hirya no hino muri ziriya Ntara.

Abantu 18 bamaze kwicwa muri biriya bice.

Bumwe mu buryo inyeshyamba za Mobondo zikoresha mu bwicanyi bwazo, ni ugutikira abantu mu nzu.

Kuri Bemba ikibazo ni uko imbaraga z’izi nyeshyamba ziri kwagukira no mu Ntara ya Kongo-céntral, iyo ntara ikaba iherereye mu Burengerazuba bwa DRC.

Amakuru Taarifa yamenye avuga ko mu Nama y’Abaminisitiri yateranye mu mpera z’Icyumweru gishize, Jean Pierre Bemba yabwiye bagenzi ko kimwe mu byo asanga byihutirwa mu kazi ke ari ugukoma imbere ziriya nyeshyamba.

Avuga ko abasirikare batangiye guhiga bukware bariya barwanyi aho bari hose.

Bemba yabwiye bagenzi be ati: “ Abarwanyi ba Mobondo bari kwagurira ibikorwa byabo muri Kwango, Kwilu, Mai-Ndombe kandi baragana n’i  Kinshasa,. Bafite umugambi wo gukomereza muri  Kongo-Céntral.”

Bemba avuga ko Minisiteri ayoboye ikomeje gucunga uko ibikorwa bya gisirikare byo guhangamura M23 n’indi mitwe yazengereje ubutegetsi bwa Kinsha biri gukorwa.

Ku rundi ruhande, ingabo za DRC( FARDC) n’iza Uganda ( UPDF) zikomeje gukorana ngo zihashye abarwanyi ba ADF/MTM,aba bakaba bavugwaho gukorana na Islamic State mu bikorwa by’iterabwoba.

Kuri Bemba ikibazo ni uko imbaraga z’izi nyeshyamba ziri kwagukira no mu Ntara ya Kongo-céntral
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version