Abana Bafitanye Ikibazo N’Ubutabera Bashyiriweho Icyumba Kibafasha

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwafunguye icyumba abana bafitanye ikibazo n’ubutabera bazajya babarizwamo bisanzuye. Abagenzacyaha babihuguriwe bazajya babaza abana mu buryo bwa gihanga kugira ngo bavuge ikibarimo bisanzuye. Kiswe Child Friendly Space.

Ni icyumba cyashyizweho ku bufatanye bwa UNICEF na RIB. Icyumba cyafunguwe kiri Kicukiro.

Juliana Lindse uhagarariye UNICEF mu Rwanda avuga ko hari gahunda y’uko muri buri karere hazashyirwa icyumba nka kiriya n’ubwo byazafata igihe .

Lindse yasabye abo muri RIB kuzakora k’uburyo abana bazajya bahasanga abakozi bafite umutima mwiza kuko ngo umwana aba akeneye umwereka umutima mwiza.

- Advertisement -

Umunyamabanga  wa RIB wungirije Madamu Isabelle Kalihangabo avuga ko kugira icyumba nka kiriya ari ingirakamaro kuko bari barategereje ko bagira ubu buryo bwo kwita ku bana.

Ati: ” Ni icyumba kiza kuko kizadufasha gutuma abana bisanzura bakavuga ikibagoye iwabo kandi turateganya kuzagishyira no mu tundi turere.”

Madamu Isabelle Kalihangabo aganira n’abanyamakuru

Kalihangabo yashimiye ubufatanye buri hagati ya RIB na UNICEF.

Avuga ko hariya hantu umwana azajya ahavugira ibintu byazafasha mu rukiko kuko hari ubwo bagira ikibazo cyo kuvuga ibyabayeho.

Ngo biriya byumba bizafasha abana bafitanye ikibazo n’ubutabera ni ukuvuga abakurikiranyweho ibyaha, abakorewe ibyaha, cyangwa abashobora gutanga ubuhamya mu butabera.

Hari icyumba bacungiramo ibibera muri kiriya kigo kugira hatagira uhahungabanyiriza umutekano
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version