‘Ibihugu Byacu Bizi Amateka Byaciyemo…’-Kagame Abwira Touadéra

Perezida Kagame ubwo yakiraga mugenzi we uyobora Centrafrique Faustin Archange Toaudéra ku meza yamubwiye ko kuzirikana amateka mabi ibihugu byombi byaciyemo bizabifasha gukorana kugira ngo ‘byubake ejo heza.’

Mu gikorwa cyo kumwakira ku meza hari n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yabwiye mugenzi we Touadéra ko nawe azirikana uko yakiriwe neza ubwo yari yasuye Centrafrique mu mwaka wa 2019, akacyirwa neza.

Yagize ati: “Nibuka neza uko nakiriwe ubwo nari I Bangui muri 2019, njye n’abo twari kumwe.”

- Advertisement -

Kagame yavuze ko ibihugu byombi byahuriye ku mateka mabi, ariko ko iki gihe ari icyo gukorana kugira ngo amahoro arambye n’imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi birambye.

Yabwiye mugenzi we ko ibihugu byacu bizi neza aho byaciye kandi amwizeza ko u Rwanda ruzakomeza kuhaba hafi abanya Centrafrique ariko nabo bagafatanya n’Abanyarwanda mu nzego zigamije kubateza imbere.

Wari umwanya mwiza wo gusangira n’inshuti

Ngo ubufatanye ku batuye ibihugu byombi buzafasha mu iterambere ryabo, iry’abatuye mu karere buri gihugu giherereyemo n’abatuye Afurika muri rusange.

Biteganywa ko mu minsi ine azamara mu Rwanda, Touadéra azakoramo ibikorwa birimo gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, no gusura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version