Abantu 11 Bo Muri Gasabo Na Bugesera Nibo Bahitanywe N’Inzoga Umuneza

Imibare itangazwa kugeza ubu yerekana ko abantu 11 barimo abo mu Karere ka Gasabo n’abo mu Karere ka Bugesera ari bo bishwe n’inzoga Umuneza  ikorwa n’Uruganda RWANDABEV Ltd. Ubugenzacyaha bwamaze gufata abantu batanu barimo Marcel Ngarambe nyiri ruriya ruganda.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr Thierry B Murangira yabwiye The New Times ko abafashwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge bigatuma hari abapfa.

Umuneza ngo bawusanzemo ibinyabutabire byo mu bwoko bwa Methanol bigira ingaruka zikomeye ku bwonko n’umutima.

Nyiri uruganda RWANDABEV Ltd Marcel Ngarambe yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 03, Mutarama, 2021.

- Advertisement -

Abandi bane bakurikiranyweho uruhare muri kiriya kibazo cyahitanye abantu 11, bo bafashwe tariki 27, Ukuboza, 2021.

Ikindi ni uko Ubuvugizi bwa RIB buvuga ko hari abandi bantu bane bataye ubushobozi bwo kubona, ubu bakaba bari kwitabwaho  mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali( CHUK).

Dr Murangira yabwiye The New Times ati: “ Ikinyobwa Umuneza gifite ikinyabutabire kitwa methanol. Ibi byerekanywe n’ibisubizo byatanzwe n’Ikigo Rwanda Forensic Laboratory. Ibisubizo byarekanye ko ba nyakwigendera bishwe na kiriya kinyabutabire.”

Abafashwe bakurikiranyweho uruhare muri kiriya cyaha bafungiye kuri stations za RIB zitandukanye harimo iya Kimihurura, iya Kicukiro n’iya Gikondo.

Ku wa Kabiri tariki 28, Ukuboza, 2021 nibwo Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA, cyahagaritse ku isoko amoko abiri y’inzoga zikoze mu bitoki. Imwe yitwa Umuneza na Tuzane.

Uruganda RWANDABEV Ltd rukora ‘Umuneza’ naryo rwarahagaritswe ndetse n’urundi  rwitwa ISANGANIZABAGABO LTD cy’i Rwamagana rukora inzoga ‘Tuzane’ narwo rurahagarikwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version