Urukiko Rwitambitse Icyemezo Cyo Kwirukana Abanyarwanda Umunani Muri Niger

Urwego rwasigaranye imirimo y’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT) rwategetse Niger guhagarika icyemezo cyirukana mu gihugu Abanyarwanda umunani baheruka kwimurirwayo, nyuma y’igihe baba i Arusha muri Tanzania.

Ni abanyarwanda bari mu byiciro bibiri: abagizwe abere n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ku byaha bya Jenoside n’ababihamijwe ariko barangije ibihano, bagafungurwa.

Ku wa 15 Ugushyingo 2021 nibwo byamenyekanye ko IRMCT yasinyanye amasezerano na Niger yari itangiye kuyobora Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro, yemera kwakira abo banyarwanda barekuwe n’urukiko ariko bakanga gusubira iwabo, bakabura n’ikindi gihugu cyabakira.

Inyandiko za IRMCT zigaragaza ko abo Banyarwanda umunani mu icyenda bari baraheze i Arusha, bakiriwe na Niger ku wa 5 Ukuboza 2021.

- Advertisement -

Barimo abahoze ari abanyapolitiki nka Protais Zigiranyirazo wayoboye Perefegitura ya Ruhengeri akaba na muramu wa Juvenal Habyarimana, Ntagerura André wabaye Minisitiri w’Ubwikorezi na Mugiraneza Prosper wabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta.

Mu basirikare harimo Major François-Xavier Nzuwonemeye, Colonel Alphonse Nteziryayo wayoboye Military Police, Lieutenant Colonel Tharcisse Muvunyi wayoboye Ecole des Sous Officiers (ESO) i Butare, Colonel Nsengiyumva Anatole wayoboye iperereza rya gisirikare na Captain Sagahutu Innocent.

Amasezerano ateganya ko bagombaga kumara muri Niger nibura umwaka umwe nyuma yo kwimurirwayo, muri icyo gihe bakabeshwaho n’ubushobozi buzatangwa n’Urwego (IRMCT), buva mu misanzu y’ibihugu binyamuryango.

Ni icyemezo cyinubiwe cyane n’u Rwanda, maze ku wa 27 Ukuboza 2021 hasohoka icyemezo cya Guverinoma ya Niger kivuga ko “ku mpamvu za dipolomasi”, bariya bantu bagomba kuva ku butaka bwa Niger mu gihe kitarenze iminsi irindwi nyuma y’itangazwa ry’icyo cyemezo.

Abantu batandatu muri babandi umunani bahise bitabaza IRMCT, basaba ko itegeka Niger guhagarika icyemezo kibirukana mu gihugu. Ni ikibazo cyasuzumwe n’umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche ku wa 31 Ukuboza 2021.

Nzuwonemeye yabimburiye abandi yitabaza Urwego ku wa 29 Ukuboza, asaba ko icyemezo cya Niger cyaba gihagaritswe “kugeza Urwego ruteguye ubundi buryo yakwimurirwa mu kindi gihugu gitekanye cyangwa kugeza icyemezo kimwirukana mu gihugu gikuweho.”

Ni ubusabe kandi bwatanzwe na Mugiraneza kuri uwo munsi, bukeye bwaho ku wa 30 Ukuboza butangwa na Zigiranyirazo, Nsengiyumva na Nteziryayo.

Umucamanza yatangaje ko mu masezerano yasinywe hagati y’Urwego na Guverinoma ya Niger, hakubiyemo ko Niger yemeye ko bariya bantu bimurirwa ku butaka bwayo kandi ikabemerera uburenganzira bwo gutura.

Bityo ngo kubirukana hutihuti binyuranyije n’izo ngingo, ku buryo icyo cyemezo gikwiye guhagarikwa mu gihe hagishakishwa ubundi buryo habonekamo igisubizo.

Byongeye, ngo amasezerano yo kubimurira muri Niger ateganya ko amakimbirane yose yavuka, ukutabona ibintu kimwe cyangwa ikibazo cyose kijyanye nayo cyakemurwa mu biganiro cyangwa ubundi buryo bwemeranyijweho n’impande zombi.

Ikindi ngo ni ngombwa guha Guverinoma ya Niger umwanya wo gutegwa amatwi mbere yo gufata icyemezo icyo aricyo cyose kijyanye na bariya bantu.

Umucamanza yavuze ko yasanze biri mu nyungu z’ubutabera gutegeka Niger guhagarika ishyirwa mu bikorwa ry’Iteka ribirukana mu gihugu, bakemererwa kuguma ku butaka bwayo kugeza hafashwe icyemezo.

Yakomeje ati “Umucamanza ategetse Niger guhagarika icyo cyemezo kibirukana mu gihugu no kwemerera abantu bimuriweyo kuguma ku butaka bwayo, hakurikijwe ingingo z’amasezerano ateganya ko bimurwa, mu gihe hategerejwe icyemezo cya nyuma kuri iki kibazo.”

Urukiko rwanategetse ko icyo cyemezo gikurikizwa ku bandi bantu babiri batatanze ikirego, Muvunyi na Sagahutu.

Umucamanza ahubwo yasabye Niger ko mu gihe cy’iminsi 30 itangaza igihe guhagarika kirya cyemezo bizamara,  bityo ikemerera bariya bantu kuguma ku butaka bwayo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version