Shabana Basij-Rasikh washinze ishuri ry’abakobwa gusa, School of Leadership Afghanistan (SOLA), yavuze ko bari mu nzira bimurirwa mu Rwanda, bizeye kuhakomereza amasomo nubwo mu gihugu cyabo bitoroshye.
Kuri uyu wa Mbere Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yemeye kwakira by’igihe gito bamwe mu barimo guhungishwa muri Afghanistan, nyuma y’uko ifashwe n’umutwe wa Taliban.
Mu butumwa yatangaje kuri uyu wa Kabiri, Basij-Rasikh yavuze ko mu cyumweru gishize babashije guhaguruka ku kibuga cy’indege mu murwa mukuru Kabul, hamwe n’abanyeshuri hafi 250, abarimu, abakozi n’imiryango yabo.
Yakomeje ati “Buri wese ari mu nzira inyura muri Qatar yerekeza mu gihugu cy’u Rwanda, aho duteganya gutangirira amasomo mu mahanga ku banyeshuri bacu bose.”
Everyone is en route, by way of Qatar, to the nation of Rwanda where we intend to begin a semester abroad for our entire student body. 2/7
— Shabana Basij-Rasikh (@sbasijrasikh) August 24, 2021
School of Leadership Afghanistan ivuga ko yari ryo shuri rukumbi ryigisha abakobwa bacumbikirwa, muri kiriya gihugu.
Basij-Rasikh yavuze ko hari abantu benshi bagize uruhare mu gutuma bashobora kuva muriAfghanistan, ko nubwo atabarondora, ashimira guverinoma za Qatar, u Rwanda na Leta zunze Ubumwe za Amerika ku nkunga babahaye.
Yakomeje ati “SOLA irimo kwimurirwa ahandi, ariko ukwimuka kwacu ntabwo ari ukwa burundu. Igihembwe kimwe cy’amezi atandatu nicyo duteganya. Bitewe n’uko ibintu bizaba bimeze, twizera ko tuzagaruka mu rugo muri Afghanistan. Muri iki gihe ndasaba ko ubusugire bw’umuryango wacu bwubahirizwa.”
Yavuze ko arimo kwitegereza abanyeshuri be akabona amasura ya miliyoni nyinshi z’abakobwa ba Afghanistan bameze nka bo, basigaye mu gihugu.
Ati “Abo bakobwa ntabwo babasha kuhava, kandi ntabwo wabyirengagiza. Niba hari ikintu kimwe nasaba isi, ni iki: Ntimukure amaso yanyu kuri Afghanistan. Ntimugoheke na gato nubwo ibyumweru bigenda bihita. Murebe abo bakobwa kandi mu kubikora, muzaba murimo kubashinganisha ku bafashe ubutegetsi.”
Yavuze ko ahangayikishijwe bikomeye n’abagore mu gihugu cye, kandi ari intego yihaye atagomba gutezukaho.
Mbere y’uko bahaguruka, Shabana Basij-Rasikh, yatangaje ko yatwitse inyandiko zose zerekeye aho bakobwa, bitari mu buryo bwo gushaka gusibanganya ibiberekeyeho, ahubwo ari ukubera umutekano wabo.
Nearly 20 years later, as the founder of the only all-girls boarding school in Afghanistan, I’m burning my students’ records not to erase them, but to protect them and their families.
2/6 pic.twitter.com/JErbZCSPuC— Shabana Basij-Rasikh (@sbasijrasikh) August 20, 2021
Kuki abakobwa n’abagore bari mu bwoba?
Ubwo umutwe wa Taliban wafataga Afghanistan, abagore n’abakobwa ni bo ba mbere bahise bahangayikishwa n’ibihe biri imbere kurusha abagabo.
Ibyo byashushanywa n’ifoto yafatiwe ku kibuga cy’indege cyitiriwe Hamid Karzai i Kabul, igaragaza umugore waherezaga umwana we umusirikare wa Amerika ngo amwitwarire wenda azabaho neza, nubwo nta cyizere cy’uko bazongera kubonana.
Kugeza ubu hari ubwoba ko umunsi abanyamahanga baba abasirikare, abanyamakuru n’abadipolomate bose bazaba bamaze gusubira iwabo, ibizakurikira ku burenganzira bw’umugore bishobora kuba agahomamunwa.
Hashingirwa ku byabaye ubwo umutwe wa Taliban wategekaga igihugu kuva mu 1996 kugeza mu 2001, ubwo wameneshwaga n’ingabo za Amerika zifatanyije n’iza Afghanistan.
Imwe mu ngingo yibazwa, ni ukumenya niba abakobwa bazemererwa gusubira ku ishuri.
Umuvugizi wa Taliban, Suhail Shaheenm, aheruka kuvuga ko ku butegetsi bwabo abakobwa bazemererwa kwiga, kimwe n’abarimu bakigisha.
Gusa ibyo bakoze ku butegetsi bwa mbere byari bihabanye n’ibyo, ari nabyo biteye inkeke. Icyo gihe abagore n’abakobwa ntibari bemerewe kujya mu ishuri.
Hari ubwoba ko bashobora gufunga za kaminuza ku bagore, kugeza igihe zizaba zigishwamo n’abagore gusa.
Mu gihe Taliban iheruka ku butegetsi, abagore ntabwo bari bemerewe kujya ku kazi, byahindutse ubutegetsi bwabo bukuweho.
Kugeza muri uyu mwaka wa 2021, nibura 27% by’abagize inteko ishinga amategeko bari abagore. Ntabwo haramenyekana icyemezo aba – Taliban bazafata, niba bazaguma mu mirimo yabo.
Ikindi ni ikibazo ku myambaro abagore bazaba bemerewe, kuko mu minsi ishize bashoboraga kugenda bapfutse akantu gato mu mutwe, imisatsi igaragara.
Bitandukanye cyane n’uko byari bimeze ku butegtsi bwa Taliban bwa mbere.
Mbere ntibyari byemewe kugaragaza akantu na gato ku mubiri igihe wambaye wikwije, ndetse abagore bahabwaga ibihano bihambaye birimo gukubitwa uzira kugerageza kwiga kandi bibujijwe, no guterwa amabuye kugeza upfuye igihe uhamijwe icyaha cy’ubusambanyi.
Muri make abagore bari bahejwe mu buzima rusange bw’igihugu, ari abo mu rugo gusa.
Ubwo Taliban yafataga igihugu, abagore n’abakobwa birukiye kugura imyenda ibapfuka hose, izwi nka burqa.
Nta nubwo biramenyekana niba abagore bazemererwa kongera gukora ingendo igihe batari kumwe n’umugabo, nk’uko byahoze ubwo Taliban iheruka ku butegetsi.
Ibyo bikaba byajyana n’ibihano byinshi byashyirwaho bibangamira abagore ku cyo ubutegetsi bwita imyitwarire idakwiye, nko kuba umugore yatabwa muri yombi azira gutega imodoka atari kumwe n’umugabo.
Ni ibikorwa byarushaho guheza abagore mu nzu, ari nacyo kirimo gutuma bahunga ku bwinshi kuko batazi ikibategereje ku butegetsi bushya bw’uyu mutwe.