Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 600 Bo Mu Majyepfo Basabwe Kuguma Mu Ntara Y’Amajyaruguru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abantu 600 Bo Mu Majyepfo Basabwe Kuguma Mu Ntara Y’Amajyaruguru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 January 2022 7:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Byabereye mu gace gahuza Muhanga na Gakenke
SHARE

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Madamu Alice Kayitesi yateranyije Inama idasanzwe yahuje abaturage b’Akarere ka Muhanga n’abayobozi mu Ntara ayoboye abwira abaturage ko hari bagenzi babo bagera kuri 600 basabwe kuba bagomye mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru mu gihe Ikiraro gihuza uturure twombi gisenywe n’abantu bataramenyekana.

Ni nyuma y’uko Tariki 25, Ukuboza, 2021, ikiraro cya Gahira gisenywe n’abantu baje gufatwa nyuma ariko bikagira ingaruka ku buhahirane kuko bwakomwe mu nkokora.

Iki kiraro cyasenywe n’abantu bivugwa ko bifuzaga kubona icyashara

Hagati aho tariki 03, Mutarama, 2021 mu Mugezi wa Nyabarongo uhuza uturere twombi  ahitwa Gahira habereye impanuka y’ubwato bubiri bwagonganye ubwo bwari bucyuye abaturage bo ku turere twombi bashakaga gutaha,  ndetse ngo hari umuntu waburiwe irengero.

Kuba hari umubiri w’umuntu utaraboneka biri mu byatumye ubuyobozi bw’Intara zombi( iy’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru) buhura bwemeza ko abo muri Muhanga bari muri Gakenke baba bagumye yo n’abo muri Gakenke nabo bakaguma yo mu gihe kiriya kiraro ‘kigisanwa.’

Amakuru Taarifa yahawe n’umwe mu baturage bo muri Gakenke mu Murenge wa Kivuruga yemeza ko hari abantu13  bafashwe bakekwaho uruhare mu gusenya kiriya kiraro.

Ikindi ngo ni uko abasare ari bo basenye kiriya kiraro mu rwego rwo kongera umubare w’abantu bakenera kwambutswa mu bwato  bityo bakabona icyashara.

Hagati aho ariko ngo kiriya kiraro cyari cyarigeze kwangizwa n’ibiza mu mwaka wa 2020 ariko kiba gisanwe by’agateganyo kugira ngo abaturage bakomeze guhahirana.

Abasare( ni ukuvuga abantu bambutsa abandi mu bwato) baje kwigira ‘inama mbi’ yo kugisenya nk’uko amakuru dufite abivuga kugira ngo babone abakiliya bo kwambutsa bava mu Murenge wa Rongi muri Muhanga bajya mu Murenge wa Ruri muri Gakenke.

Muri uko kwambutsa abantu nibwo ku wa Mbere tariki 03, Mutarama, 2021 mu gitondo cya kare ni ukuvuga saa kumi n’ebyiri n’iminota mirongo ine ubwato bubiri bwagonganye abantu bararohoma bamwe bararohorwa ariko kuva icyo gihe kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru hari umubiri w’umugabo witwa Epimaque Niyonteze waburiwe irengero.

Nyuma y’ibi byose, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu Alice Kayitesi yagiye guhumuriza abaturage b’i Muhanga ababwira ko Leta iri gukora uko ishoboye ngo kiriya kiraro gusanwe ariko ko hagati aho abaturage b’i Muhanga bari muri Gakenke baba bagumye yo.

Yagize ati: “Twaganiriye na bagenzi bacu bo mu Ntara y’Amajyaruguru dufata ingamba zo kwemeranya ko tudashaka ko hari undi muturage wongera kujya muri ubu bwato ngo tube twamubura kubera ko amazi tutayacunga, uko ashaka yakwiyubika. Ubwo rero ntabwo twashakaga ko hakongera kugira abaturage bagirira ikibazo muri aya mazi.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n'iy'Amajyaruguru bwafashe icyemezo cyo guhagarika ikoreshwa ry’ubwato mu mugezi wa Nyabarongo mu gice gihuza Akarere ka Muhanga n’aka Gakenke. Ni nyuma y’aho wa Mbere habaye impanuka y’ubwato 2 bwagonganye, umuntu umwe akaburirwa irengero. pic.twitter.com/ltr0dEeFKi

— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) January 4, 2022

Yasabye imiryango yamwumvaga ifite abantu bayo bari mu Ntara y’Amajyaruguru kwihangana kuko hari abantu  600 bari baragiye mu kazi k’ubucukuzi mu birombe byo mu Karere ka Gakenke  bagomba kuguma yo ubuyobozi bukabafasha mu buryo bw’imibereho  ndetse n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru bari i Muhanga, bagafashwa mu buryo bw’imibereho.

Alice Kayitesi yavuze ko ziriya ngamba zigomba gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kwirinda ko hari abandi baturage batakaza ubuzima.

Ubwato bwa RDF nibwo bwaje gufasha abaturage kwambuka

Hagati aho twamenye amakuru y’uko ishami ry’Ingabo z’u Rwanda zifasha mu kubaka ibikorwa remezo( RDF Engineering Brigade)  iri gukora uko rishoboye ngo kiriya kiraro gisanwe.

TAGGED:featuredGakenkeGuverineriIntaraKayitesiMuhanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri Kenya Impanuka Yahitanye Abantu 14
Next Article COVID-19 Mu Bana Bafite Ubumuga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

‘Rwabuze Gica’ Hagati Ya Ndayishimiye N’Abacuruza Lisansi

Kicukiro: Ikigo Kivura Indwara Z’Umutima Kiruzura Umwaka Utaha

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

Menya Itegeko Ryavuguruwe Ry’Umutungo Bwite Mu By’Ubwenge Rikurikizwa Mu Rwanda

IBUKA Ivuga Ko Muri Huye Hamaze Kuboneka Imibiri 301 Mu Mezi Ane

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

You Might Also Like

Ibidukikije

Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Nirwo Rwego Rwongereye Amanota Abaturage Baha Inzego

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?