Abantu 7000 Bahuriye Muri BK Arena Mu Kwizihiza Umunsi W’Umugore

Muri BK Arena hagiye kubera iyizihizwa ry’umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore. Ni ho bibera ku rwego rw’igihugu.

Madamu Jeannette Kagame niwe mushyitsi mukuru mu izihizwa ry’uyu munsi ngarukamwaka.

Abanyarwandakazi bo mu ngeri zitandukanye bahuriye muri uyu munsi mukuru ngo baganire aho u Rwanda rugeze mu iterambere ryarwo n’uruhare babigiramo.

Ni umunsi ngarukamwaka

Muri rusange Abanyarwandakazi bishimira intambwe bateye mu ngeri zitandukanye z’imibereho yabo.

- Advertisement -

Bamwe bari mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda, abandi bayobora ibigo bikomeye by’imari cyangwa ibya Leta ndetse bakora no mu nganda zikomeye n’iziciriritse.

Mu nzego z’umutekano naho bari yo kuko nko muri Polisi y’u Rwanda barenga 20%.

Ibiganiro biri buhabere biribanda ku ruhare rw’Umunyarwandakazi mu iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 ishize rubohowe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version