Abantu 87 Bishwe N’Igitero Cy’Indege Za Israel

Indege z'intambara za Israel zimereye nabi abanzi bayo

Itangazamakuru mpuzamahanga riravuga ko mu Majyaruguru wa Gaza hagabwe igitero cy’indege za Israel zihitana abantu 89. Cyagabwe mu gace kitwa Beit Lahia.

Israel yo ivuga ko ibivugwa n’ubuyobozi bwa Hamas ko bariya bantu ari bo bahitanywe na kiriya gitero ari ‘ibikabyo’.

Hagati aho no muri Lebanon ibitero by’indege za Israel byiyongereye kuko bimaze amasaha menshi bigabwa mu Majyepfo y’Umurwa mukuru, Beirut.

Igisirikare cya Israel cyasabye abatuye ibice bya Haret Hreik na Hadath kubivamo kuko ari byo bitahiwe kuraswaho.

Ni umuburo bahawe kuri iki Cyumweru taliki 20, Ukwakira, 2024.

Ibitero bya Israeal muri Gaza no muri Lebanon kuri iyi nshuro bije bikurikira igitero cya drones za Hezbollah kuri uyu wa Gatandatu byagabwe ku nzu ya Minisitiri w’intebe wa Israel witwa Benyamini Netanyahu iri ahitwa Caesarea mu Majyaruguru ya Israel.

Ku bw’amahirwe ye, Netanyahu ntiyari ahari ariko aho abimenyeye yavuze ko ababikoze bakoze ikosa rikomeye kandi bazicuza bidatinze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version