Abantu Batandatu Bafashwe Bakurikiranyweho Gusagarira Umucamanza 

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze abantu batandatu bo mu Karere ka Rusizi, bakurikiranyweho gusagarira umucamanza no kuvogera inyubako y’Urukiko rw’ibanze rwa Kamembe.

Ni ibikorwa byabaye ku wa 9 Nyakanga 2021, bifitanye isano n’ibimina bigize ubucuruzi bw’amafaranga bw’uruhererekane buzwi nka piramide (pyramide), yatanzwe n’abaturage mu bimina byiswe Blessing na Ujamaa.

Abatanze amafaranga ngo ntayo basubijwe, hitabazwa RIB ifata abayakiriye, ariko urukiko ruza kubagira abere. Amakuru avuga ko amafaranga yose yatanzwe yageraga miliyoni 500 Frw.

Ku rutonde rw’amafaranga yatanzwe hariho nk’abagore bigaragara ko muri Ujamaa batanzemo miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, muri Blessing bagatangamo 1,350,000 Frw.

- Advertisement -

Abafashwe na RIB kuri iyi nshuro bakekwaho ko ku wa 9 Nyakanga ahagana saa sita z’amanywa, bakoze ibikorwa by’urugomo no gusagarira abakozi b’urukiko barimo Umucamanza n’umwanditsi, aho bamufashe mu mashati basaba ko ababambuye bagomba gukurikiranwa.

Taarifa yabonye amakuru ko babikoze “bitwaje ko batanyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’urwo rukiko.”

Mu itangazo yasohoye, RIB yavuze ko “Bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugirango dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Yibukije ko utishimiye imyanzuro y’urukiko habaho kujurira nk’uko amategeko abiteganya.

Urwego rw’Ubucamanza kuri uyu wa Mbere narwo rwasohoye itangazo ruvuga ko rwababajwe n’ibyo bikorwa bigayitse.

Ruti “Urwego rw’Ubucamanza ruributsa buri wese ko gushyira iterabwoba cyangwa igitutu icyo aricyo cyose ku mucamanza kubera icyemezo yafashe bibujijwe kandi bihanwa n’amategeko.”

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano riteganya ko kuvogera urukiko cyangwa kugirira urugomo urwo ari rwo rwose ku mucamanza cyangwa undi muyobozi uwo ariwe wese mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho, aba akoze icyaha.

Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu.

Bariya baturage b’i Rusizi bavuga ko hari abantu bakomeye mu nzego za Leta batumye abantu babambura ntibakurikiranwe, nk’uko bigaragara mu ibaruwa bandikiye Minisitiri w’Intebe ku wa 1 Kamena 2021.

Barimo uhagarariye Banki y’Abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, mushiki w’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, umugore ufite umugabo ukora mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’Igihugu (NISS) akaba na Mushiki w’Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, n’abandi bafite aho bahuriye na buriya bucuruzi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version