Abantu Miliyari 1.6 Nibo Bagizweho Ingaruka N’Ifungwa Ry’Amashuri Kubera COVID-19

Abahanga mu by’uburezi bateraniye mu Rwanda mu nama yigira hamwe uko imibereho ya mwarimu yarushaho kuba myiza bavuga ko ifungwa ry’amashuri ku isi yose kubera icyorezo COVID-19 ryagize ingaruka ku banyeshuri n’abarimu Miliyari 1.6 ku isi hose.

Inama yiswe Innovation in Teacher policy and practice for education recovery iri kwigira hamwe uko mu gihe kiri imbere uburezi butazongera gukomwa mu nkokora n’icyorezo, bugahagarara.

Bari kurebera hamwe ingamba zafatwa kugira ngo uburezi buzakomeze gutera imbere kandi bugere kuri bose, mbese bube uburezi budaheza.

Umwe mu miti bavuga ko igomba kuvugutirwa kiriya kibazo ni uguteza imbere ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize.

- Advertisement -

Muri uru rwego abahanga mu by’uburezi barimo na Minisitiri w’uburezi mu Rwanda Dr Valentine Uwamariya bavuga ko mwarimu agomba guhabwa ubushobozi buhagije kugira ngo amenye aho ikoranabuhanga rigeze n’uburyo bwo kurikoresha aha abanyeshuri ubumenyi n’uburere.

Zimwe mu ntiti zitabiriye iriya nama

Abarimu bagomba guhabwa uburyo bwo kwagura imikorere yabo binyuze mu gukorana na bagenzi babo bakorera mu bihugu byabo n’ahandi ku isi.

Kubera ko ubumenyi bigira uko butangwa, bugomba no kugira ibikoresho byifashishwa mu kubitanga.

Ni ngombwa ko buri mwarimu mu bushobozi bw’igihugu cye n’ubwe ku giti cye agira ibikoresho by’ikoranabuhanga bimufasha guha abanyeshuri ubumenyi bacyeneye.

Ku rundi ruhande ariko, Afurika ifite akazi kenshi ko gufasha abarimu bayo kugira ubumenyi buhagije n’ibikoresho bigezweho byo kubutanga.

Ni umukoro utoroshye kuko intego ari ugutuma abarimu miliyoni 15 bagera kuri ziriya ntego kandi bitarenze umwaka wa 2030.

Bizasaba ba Leta kubishoramo imari ifatika kandi mu gihe kirekire.

Mu Rwanda byifashe gute?

Umwe mu barezi witwa Padiri Jean Paul Nshimiyimana uyobora Ishuri ryigisha abarimu ry’i Zaza mu Karere ka Ngoma avuga burya umurimo wa mwarimu ukomatanyije byinshi.

Ngo si ukuguma mu bintu bimwe gusa ahubwo  mwarimu aba agomba gukuruza amatsiko y’umwana ibintu bishya bituma akurikira neza uko ibintu byifashe ku isi.

Abajijwe niba nta mbogamizi abona zikizitira mwarimu ntabone n’uburyo bwo guhanga utwo dushya, Padiri Nshimiyimana yavuze ko ‘ingorane ntaho zitaba’.

Yunzemo ko n’ubwo ibintu bimeze gutyo, Leta y’u Rwanda ikora uko ishoboye igafasha abarimu ‘kwivana’ muri biriya bibazo.

Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya mu nama yateranye kuri uyu wa Kane tariki 02, Ukuboza, 2021

Minisitiri w’uburezi mu Rwanda Dr Uwamariya Valentine avuga ko ari ngombwa ko abarimu bubakirwa ubushobozi, kugira ngo akore neza akazi ke, kandi buri wese akazirikana ko ubumenyi n’icyubahiro afite muri iki gihe ‘abicyesha mwarimu.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version