Rwanda Muri Kimwe Cya Kabiri Mu Irushanwa Rya Handball Ribera Muri Tanzania

Abakinnyi b’ikipe ya Polisi y’u Rwanda yagiye guhagararira u Rwanda mu mikino ya Handball muri Tanzania bari mu byishimo batewe n’uko batsinze ikipe yo muri kirwa cya Zanzibar yitwa Nyuki HC ibitego 28 kuri 22.

Amakuru ducyesha abagiye baherekeje iriya kipe avuga ko mu ntangiriro y’umukino, abakinnyi ba Nyuki HC barushaga aba Polisi y’u Rwanda imbaraga ndetse n’amanota menshi.

Uko iminota yahitaga ariko, abasirikare b’Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ya Handball baje kwisubiraho batsinda iriya kipe ya Zanzibar ndetse igice cya mbere kirangira bafite amanota 15 ku manota 11ya Nyuki FC.

Nyuma y’iminota 30 y’igice cya mbere, amakipe yagiye mu kiruhuko.

- Advertisement -

Igice cya kabiri cyatangiye gishyushye kubera ko abakinnyi b’ikipe ya Polisi HC bari barangije guhabwa inama n’umutoza wabo.

Mu buryo bugaragarira buri wese, abakinnyi ba Polisi y’u Rwanda binjiranye imbaraga batsinda mu buryo bugaragara abakinnyi ba Nyuki HC

U Rwanda rwarushaka abo muri iriya kipe yo muri Tanzania byibura amota arindwi.

Iminota 60 y’umukino wose  yarangiye  Police HC  ifite ibitego 28 kuri 22 bya Nyuki HC.

Nyuma y’umukino umutoza wa Police Handball Club, Inspector of Police (IP) Antoine Ntabanganyimana  yavuze ko mu ntangiriro abakinnyi be babanje kwiga imikinire y’abo bari bahanganye mu kibuga.

Ati: “Iyi kipe yagize umwanya uhagije wo kutwiga imikinire yacu kuko ubwo duheruka gutsinda Black Mamba bari bicaye hano ku kibuga batureba. Twabanje gushaka kugarira cyane bituma mbanza mu kibuga Murwanashyaka Emmanuel kugira ngo afashe  abandi kugarira. Ariko aho nazaniye mu kibuga  kapiteni w’ikipe, CPL Duteteriwacu Norbert wabonye ko byatumye tubona ibitego kandi tukanugarira.”

IP Ntabanganyimana yavuze ko igice cya mbere cyamuhaye umwanya wo kwiga imikinire ya Nyuki HC bituma akora impinduka mu kibuga.

Uwimana Jackson, Umunyezamu wa Police HC yabereye ibamba  abakinnyi ba Nyuki HC kuko yakuyemo ibitego  byari byabaga byabazwe.

Umutoza wungirije wa Nyuki HC, Abdalah Conta yavuze ko Police HC ari ikipe nziza abakinnyi bayo bafite uburyo butandukanye bwatumye bamutsinda.

Ngo ikipe ya Handball ya Polisi y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi bakina bihuta.

Yagize ati “Ukuntu baba bahagaze mu kibuga(Formation), uko bahana hana umupira byose bituma babasha gutsinda.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ukuboza  hakinwa imikino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza(Demi Final),  Police HC ikazakina na Ngome HC nayo yo muri Zanzibar.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version