Abanyarwanda 150 Bareze Guverinoma Y’u Rwanda

Mu rukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba hari itsinda ry’Abanyarwanda barenga 150 baherutse kurega Guverinoma y’u Rwanda  ko Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwabafunze mu buryo budakurikije amategeko.

Bavuga ko  bafunzwe muri Mutarama, 2023 bakurikiranyweho ibyaha bimunga ubukungu kandi mu by’ukuri bararenganaga.

Bavuga ko ibyo byaha barezwe bidakwiye kuko icyo bakoze kwari ukugira amakarita ya I&M Bank yabemereraga kubikaho no kubikuzaho amafaranga y’ibihugu bitandukanye kandi badahenzwe.

RIB ngo yabafunze ibakekaho ibyaha bimunga ubukungu, ibyo byaha bikaba bifite agaciro ka $8,186,597.

- Kwmamaza -

Mu kirego bagejeje ku rukiko twavuze haruguru, abo bakiliya na I&M Bank bavuga ko u Rwanda rwishe nkana amategeko ubwo RIB yabafungaga ibaziza uburenganzira basanzwe bagenerwa n’amategeko, bafungwa igihe kirekire bataburanishwa.

Bareze bavuga ko bifuza ko Urukiko rwa EAC rutangaza ko RIB yabafunze ibarenganya, ibikora mu buryo budakirikije ingingo zimwe z’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, amategeko yarwo ndetse n’ingingo ya 6 (d) n’iya 7(2) y’Amasezerano ashyiraho Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, EAC.

Mu kirego cyabo kandi, nk’uko The East African yabyanditse, harimo ko ibyo RIB yakoze nk’urwego rwa Guverinoma y’u Rwanda bihabaye n’amasezerano ashyiraho uburenganzira bwa muntu yaba aboneka muri EAC no mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe.

Umwe muri bo witwa Ssemakula Ali Abaas yasobanuriye urukiko ingingobaheraho bashinja RIB kubarenganya.

Iki kigero uyu mugabo yagitanganye  na Léatitia Nyinawumuntu, akaba umwe mu bantu 157 bavuga ko bafunzwe barenganywa na RIB kandi ntibagezwe n’imbere y’ubutabera mu gihe kigenwa n’amategeko.

Abo bantu bose uko ari 150 barenga, bavuga ko ibyo bakurikiranyweho na RIB mu gihe gishize barenganyijwe kuko batse I&M Bank Rwanda amakarita ya Mastercard afite ubushobozi  bwo kubika no kubikurizaho amafaranga y’ubwoko butandukanye bugera kuri 17.

Bavuga ko akarusho kayo makarita ( ari nako katumye bayaka) ari uko afite ubushobozi bwo kuvana amafaranga yo mu bwoko runaka kuri compte ye abinyujije mu kuyavunja mu yandi bidahuje ubwoko.

Urugero twatanga ni nko kubikuza amafaranga y’u Rwanda(Frw) uyavunje mu madolari y’Amerika($) bitabaye ngombwa ko ujya ku iduka ribikora bita forex bureau cyangwa mu maison d’echange.

Ibi kandi ngo bikorwa ku giciro cy’ivunjisha gishyize mu gaciro.

Bavuga ko byabafashaga kuba bafata amafaranga akoreshwa muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu bita ama Dirham bakayavunja mu ama Euros, bakagabanyirizwa ku 10%.

Abaas avuga ko ubu buryo ari ingenzi kandi bwamamaye ku izina rya Arbitrage mu kibuga cy’abakoresha za Banki.

Aba bantu bavuga ko muri Mutarama, 2023, ubwo RIB yabafungaga yabarenganyije kuko ibyo bakoze ngo byari biciye mu mucyo.

Abaas yeruriye The East African ko yafunzwe amezi abiri kandi abagenzacyaha bagwatira ibyangombwa bye na $6,800.

Ikindi ni uko ngo byatumye atakaza n’akazi yahemberwaga $1,500 kandi umugore n’abana be ntibamenyeshwa ugufungwa kwe.

Inkuru ya The East African ivuga ko intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda ari yo yaruburaniye muri uru rubanza ruvugwamo miliyoni $ nyinshi.

Iyi ntumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda batavuga amazina( ubu ni Dr. Emmanuel Ugirashebuja akaba Minisitiri w’ubutabera) yahakanye ibyo u Rwanda ruregwa, avuga ko abafashwe icyo gihe ari abantu RIB yakoragaho iperereza rihuje n’amategeko mu gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu.

Yabwiye urukiko ko abo bantu bakurikiranwagaho ibyaha byibasira ubukungu ndetse n’ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Intumwa ya Leta y’u Rwanda ivuga ko abo bantu nyuma baje kurekurwa by’agateganyo ariko baza guhunga u Rwanda.

Ikindi ni uko iyo ntumwa ivuga ko urukiko rwaregewe iki kirego rudafite uburenganzira bwo kuburanisha urubanza nk’urwo kandi ngo n’ikirego cyarashaje.

Impapuro z’urukiko zivuga ko Guverinoma y’u Rwanda ishaka  ko iki kirego giteshwa agaciro kubera ko cyatanzwe nyuma y’amezi 11 kandi itegeko rivuga ko ikirego nka kiriya gitanzwe nyuma y’amezi abiri kiba cyashaje.

Ndetse ngo ibi bishimangirwa n’uko ingingo ya 3092 y’amasezerano ashyiraho EAC ivuga ko icyo kirego cyagombaga gutangwa mu gihe kiterenze amezi abiri.

Kubera iyo mpamvu rero, u Rwanda ruvuga ko icyo kirego kigomba guteshwa agaciro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version