Ingengo Y’Imari Nke Mu Kudindiza Iterambere Mu Majyaruguru

Hari abayobozi bagize Uturere tw’Intara y’Amajyaruguru bavuga ko kuba nta ngengo y’imari yagenewe gusana ibikorwa remezo byarangiritse, bibadindiza mu mihigo.

Bavuga ko kuba hari ubwo hatangwa amasoko ya Leta mu kubaka ibikorwa remezo ,agatangwa Akarere katarabigizemo uruhare.

Ibyo ngo hari ubwo biba ikibazo iyo ababyubatse babisondetse nyuma y’igihe gito bigasenyuka.

Ikibazo kibaho kandi ngo iyo habayeho ubugenzuzzi,(Audit), uturere tubyitirirwa kubera ko hatabonetse ubushobozi bwo kubisana bikabasubiza inyuma mu manota y’imihigo.

- Advertisement -

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yemeza ko iki kibazo koko gihari kandi kizwi.

Yijeje abo bayobozi kuzabakorera ubuvugizi ku nzego zisumbuyeho.

Yabasabye kwishakamo ibisubizo mu gusana ibyo bikorwa remezo ahashoboka biciye mu bafatanyabikorwa babo.

Ati: “Icyo ni ikibazo gihari Urwego rw’Intara rugomba gukorera ubuvugizi, ariko abayobozi b’Uturere turabagira inama ko kubaka ibikorwa by’iterambere ni byiza ariko tunabisigasire nk’uko umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta abitugiramo inama kugira ngo birusheho kuramba”

Asaba ko abaturage bajya babigiramo uruhare rugaragara binyuze mu muganda no mu bindi bikorwa bizamura imibereho y’abaturage.

Intara y’Amajyaruguru igizwe n’uturere twa Musanze, Burera, Gakenke, Gicumbi na Rulindo.

Umwaka ushize(2023) nta na kamwe kaje mu myanya icumi ya mbere.

Twose turi munsi y’umurongo utukura, ni ukuvuga munsi y’impuzandengo, ndetse n’iyi Ntara ikaba yaraje ku mwanya wa nyuma n’amanota 70.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version