Abanyarwanda 41% Barwaye Inzoka Zo Mu Nda- RBC

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kivuga ko Abanyarwanda 41% barwaye inzoka zo mu nda n’izindi ndwara zititaweho.

Abantu bakuru nibo bugarijwe cyane kuko muri abo tuvuze haruguru, abagera kuri 48% muri bo ari abantu bakuze.

Iyi mibare yatangajwe ubwo u Rwanda, binyuze muri RBC, rwafatanyaga n’isi kuzirikana ububi bw’izi ndwara no kurebera hamwe n’abafatanyabikorwa barwo uko zarwanywa zikava mu Banyarwanda burundu.

U Rwanda rusanganywe intego y’uko bitarenze umwaka wa 2030 ruzaba rwaraciye izo ndwara burundu.

- Advertisement -

Umunsi  mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zititaweho ni umunsi  wihariye wo gukangurira abaturage kugira isuku mu buryo bwose.

Mu Rwanda wabereye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Kuba Abanyarwanda bagera cyangwa barenga gato ijanisha rya 41% bafite inzoka zo mu nda ni ikimenyetso gikomeye cy’uko isuku yabo ari nke mu migirire ya buri munsi ya benshi muri bo.

Si inzoka zo mu nda gusa zazahaje abaturage ahubwo hari n’izindi zose hamwe zikubiye mu kiswe Indwara zititaweho.

Dr. Aimable Mbituyumuremyi uyobora ishami rya Malaria n’indwara ziterwa n’udukoko bita parasites

Nke muri zo ni urushimwa, imidido, igicuri, ibibembe, amavunja, n’izindi.

Tugarutse ku nzoka zo mu nda, RBC ivuga ko ikomeje guha abaturage ibinini by’inzoka bigenewe abana n’abantu bakuru kugira ngo izo nzoka zipfe ariko urugendo ruracyari rurerure.

Ibi binini byagize akamaro kuko mbere imibare y’abafite izo nzoka yageraga kuri 60%.

Guverinoma y’u Rwanda kandi ikorana n’abajyanama b’ubuzima n’abarimu kugira ngo bahe abana imiti y’inzoka n’abantu bakuru kandi bakorerwe ubukangurambaga kugira ngo bemenye ububi bw’izi ndwara, uko zandura n’uko bazirinda abantu.

Abakozi ba RBC bagiye kuganiriza abaturage b’i Masaka kuri iki kibazo
Abaturage basobanuriwe uko bakwirinda izi ndwara

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version