BRD Yijeje Inyunganizi Abo Ari Bose Bashora Mu Bukungu Butangiza Ibidukikije

Kampeta Sayinzoga Pitchette uyobora Banki nyarwanda y’iterambere, BRD, avuga ko u Rwanda rwashyizeho ikigega cyo gutera inkunga imishinga y’iterambere rirengera ibidukikije kitwa Rwanda Green Fund kandi ngo gikorane n’abantu bose bifuza amafaranga yo gukora muri uru rwego.

Yabivugiye mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama mpuzamahanga ihuza ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda n’abo mu Bwongereza iri kubera i Kigali yiswe UK-Rwanda Business Forum.

Yagize ati: “ Twashyizeho ikigega cya mbere muri Afurika gikorana n’abikorera ku giti cyabo, aho bakura imari yabafasha gushora mu mishinga irengera ibidukikije cyane cyane ikorera mu mijyi.”

Avuga kandi ko baha amafaranga abantu bashaka gushora mu mishinga y’ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga, abakora imishinga ishamikiye ku ngufu zisubira, ishamikiye ku binyabiziga bikoresha amashanyarazi n’indi igira uruhare rugaragara mu guteza imbere ubukungu burengera ibidukikije.

- Advertisement -

Kampeta Pitchette Sayinzoga avuga ko u Rwanda rwishimira gukorana n’uwo ari we wese ushaka gushora mu  nkingi z’ubukungu zavuzwe haruguru.

Avuga ko ari ibintu u Rwanda rwiteguye gukorana n’Abanyarwanda cyangwa abandi bose bazarugana bashaka gukorera muri uwo mujyo.

Inama y’ishoramari hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza iri ku munsi wayo wa kabiri, ikazarangira kuri uyu wa Gatatu taliki 31, Mutarama, 2024.

Iyi nama ihuje abantu bagera ku 1000 biganjemo Abanyarwanda n’Abongereza

Ikigega Rwanda Green Fund kiyoborwa n’Umunyarwandakazi Mugabo Mpinganzima Teddy.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version