Abanyarwanda 48 Bishwe N’Ibiza Mu Mezi Atatu Ashize

Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ivuga ko ibiza biterwa n’imvura yaguye kuva muri Nzeri kugeza mu Ugushyingo byahitanye abantu 48 hakomereka 149.

Ubaze neza usanga buri kwezi muri ayo atatu, abantu 16 ari bo byahitanaga!

MINEMA ivuga ko mu bapfuye, babiri bahitanywe n’inkongi, umwe ahitanwa n’umwuzure abandi 30 bakubitwa n’inkuba naho 13 baguye mu birombe, umwe ahitanwa n’imvura naho umwe ahitanwa n’inkubi y’umuyaga.

Imvura yasenye inzu imwe naho izindi 744 zirangirika.

- Kwmamaza -

Hangiritse imyaka mu murima ufite ubuso bwa hegitari 814.63, hapfa inka 37, hangirika ishyamba ku buso bungana na Ha 214, hapfa n’andi matungo 29.

Hasenyutse amashuri 26, ikigo nderabuzima kimwe, hangirika imihanda irimdwi, insengero eshanu n’amateme 14.

Kubera ko imvura izakomeza kugwa ari nyinshi MINEMA yamaze kwimura abari batuye mu manegeka mu turere twa Burera, Gakenke, Gicumbi, Kamonyi, Karongi, Kicukiro, Muhanga, Ngororero, Nyabihu, Rulindo na Rusizi.

Mu karere ka Gasabo abaturage 981 bagombaga kwimurwa hasigaye umwe, muri Musanze abaturage 301 bagombaga kwimuka hasigaye 170 kuko 131 bo bamaze kuvanwa mu manegeka.

Nyamagabe himuwe 19 hasigara barindwi na Nyamasheke himuwe 86 hasigara umunani, Nyanza muri 15 bagomba kuvanwa mu manegeka himuwe umunani hasigara barindwi.

Muri Nyarugenge mu mujyi wa Kigali hasigaye kwimurwa 22 muri 483 bagombaga kwimurwa, naho Nyaruguru hasigaye kwimurwa 12, Rubavu hasigaye kwimurwa umwe naho Rutsiro hasigaye kwimurwa 83, mu karere ka Ruhango hasigaye 60.

MINEMA ivuga ko kwimura abaturage bose bizatwara ingengo y’imari ingana Frw 140.578.000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version