Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Leta ya Arizona, USA, bahuye bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa kitabiriwe n’abato n’abakuru babwirwa uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’uko ingabo za RPA zayihagaritse.
Abo Banyarwanda bagize umuryango wabo bise The Tucson Rwandan American Community, Arizona ikaba imwe muri Leta za Amerika iri mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’iki gihugu.
Mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abo Banyarwanda b’Abanyamerika bibutse Abatutsi bishwe bazira uko bavutse barimo abana, abagore, abagabo n’abageze mu zabukuru.
Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze iminsi ijana iri gukorwa, ihagarikwa imaze guhitana abantu 1,000,000.
Iyo minsi ijana niyo u Rwanda rumara rubibuka, bigakorerwa imbere mu gihugu no hanze yacyo aho Abanyarwanda bahura bagafatanya kubibuka.




