Putin Yatorewe Manda Ya Gatanu

Vladminr Putin yongeye gutorerwa kuyobora Uburusiya muri Manda ya gatanu, akaba afite amajwi 87%.

Putin yashimiye abaturage be kuba bongeye kumugirira icyizere kandi avuga ko ariya matora yabaye mu bwisanzure busesuye.

Abo mu bice Uburusiya buherutse kwigarurira mu ntambara buri kurwana na Ukraine nabo baratoye ariko iteganzamakuru ryo mu Burayi n’Amerika rivuga ko byakozwe “ku munwa w’imbunda”.

Ubudage bwabyamaganye bubyita ‘ingirwamatora.’

- Advertisement -

Perezida Zelensky wa Ukraine ntiyahishe uko yabonye ibi bintu, avuga ko  umunyagitugu [Putin] ‘yongeye gukoresha igisa n’amatora’.

Muri aya matora Putin yari ahanganye na Vladislav Davankov watanzwe n’Ishyaka New People Party, Leonid Slutsky  w’Ishyaka LDPR na  Nikolay Kharitonov watanzwe n’ishyaka Communist Party of Russia.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version