Guverineri W’Amajyaruguru Ashima Uruhare Kwita Izina Byagize Mu Mibereho Y’Abaturage

Maurice Mugabowagahunde uyobora Intara y’Amajyaruguru avuga ko kuba ingagi zitwa amazina buri mwaka mu muhango ngarukamwaka byazamuye imibereho y’abatuye iyo Ntara.

Ibi kandi byashimangiwe na Michaella Rugwizangoga ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere mu kiganiro yahaye itangazamakuru.

Michaella Rugwizangoga

Cyari kigamije kivuga ku mwiteguro yo kwita Izina abana 20 b’ingagi mu muhango uzabera mu Kinigi taliki 18, Ukwakira, 2024.

Umuhango wo kwita uzaba ubaye ku nshuro ya 20.

Abantu barenga 2000 nibo barumiwe muri uyu muhango ariko muri rusange uzitabirwa n’abarenga 30,000.

Kuva mu mwaka wa 2005, imishinga irenga 659 yo guteza Imbere abaturiye Pariki y’ibirunga yateje abantu imbere ku rwego rwo hejuru.

Yose ifite agaciro ka Miliyari Frw 5.16.

Irebana no guteza imbere ubuhinzi, n’ubworozi, kubaka amashuri, ibitaro n’indi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version