Abanyarwanda Barasabwa Gukorera Mu Rugo Ariko ‘Murandasi Ntihagije’

Umwe muri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko batanga amahugurwa binyuze kuri murandasi witwa Jean D’Amour Mutoni avuga ko abo we na bagenzi bahugura bakoresheje murandasi bahura n’ikibazo cya murandasi igenda gahoro.

Uyu rwiyemezamirimo uyobora ikigo kitwa Acts of Gratitude kigamije gufasha urubyiruko kumenya uko rwakwihangira imirimo avuga ko muri ibi bihe bya COVID-19 aho abantu basabwa gukoresha ikoranabuhanga muri byinshi, murandasi igenga gahoro yabaye ikibazo.

Ati: “Internet igenda gahoro ni imwe mu mbogamizi duhura nayo cyane cyane iyo turi guhugura bagenzi bacu mu masomo atandukanye. Bituma dutakaza umwanya .”

Ikindi avuga kidahari bihagije ni ibikoresho by’ikoranabuhanga( devices) byifashishwa mu kazi nka za mudasobwa zihuta n’ibindi.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande ariko ashima ko u Rwanda ruri mu bihugu by’Afurika bifite murandasi igerageza kwihuta ndetse ababituye bakaba bafite ibikoresho byaryo n’ubwo hari ibindi bigicyenewe.

Kimwe mu bigo bitanga serivisi za murandasi kitwa Airtel cyabwiye Taarifa ko abahisemo gukoresha umurongo wacyo bo nta kibazo bafite, ko n’uwagira ikibazo icyo aricyo cyose yafashwa kugikemura.

Umukozi wa Airtel ukora mu biro bishinzwe kuyihuza n’abakiliya( Public Relations Office) Bwana John Magara yabwiye Taarifa ko kiriya kigo gitanga murandasi yihuse kandi idahenze kuko igura Frw 35 000 iba ishobora gukoreshwa n’abantu 10.

Ikindi Magara avuga ni uko hari n’ugize ikibazo bitewe n’igikoresho akoresherezaho murandasi yabo, hari uburyo yafashwamo.

Umunyarwanda Yahagarariye Afurika Mu Nama N’Umwamikazi Elizabeth II

Hari Inama yateguwe n’Ikigega cy’Ubwami bw’Abongereza yiswe Queen’s Commonwealth Trust iherutse guterana ihuza urubyiruko rwo mu migabane ine y’isi kugira ngo rugeze ku mwamikazi Elizabeth II imiterere y’imishinga rwakoze igamije guteza imbere urubyiruko muri ibi bihe bya COVID-19.

Umugabane w’Afurika wari uhararagiwe n’Umunyarwanda Jean D’Amour Mutoni uyobora Acts of Gratitude.

Mutoni Jean d’Amour niwe wahagarariye Afurika muri iyi nama

Ni inama yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho buri wese mu baryitabiriye( hatarimo umwamikazi n’uwari umusangiza w’amagambo) yagombaga kuvuga imiterere y’umushinga we n’akamaro wagiriye ab’aho atuye.

Ku byerekeye uyu Munyarwanda, we yaretse Umwamikazi w’u Bwongereza hamwe mu ho bakorera, anamusobanurira icyo hafasha urubyiruko mu kuzamura imibereho yarwo by’umwihariko n’iy’abandi baturage muri rusange.

Jean d’Amour Mutoni

Aho hantu hari icyumba avuga ko urubyiruko ruhugurirwamo, rukazahava rufite ubumenyi bwo kujya guhanga imirimo izamura abandi haba mu cyaro cyangwa mu mujyi.

Yabwiye umwamikazi ati: “ Bamwe mubo twahuguye iyo bageze mu miryango yabo hakazamura imibereho y’abahatuye, dufata ababaye indashyikirwa muri bo tukamanika amafoto yabo ku rukuta twise Wall of Fame, tukabikora mu rwego rwo kuzirikana umusanzu wabo mu mibereho myiza y’abandi.”

Mu mwaka wa 2011, abasore n’inkumi 13 barihuje batekereza uko bafasha bagenzi babo babuze igishoro kukibona bagatangira gukora nabo bakiteza imbere.

Kugeza ubu abantu 151,295 nibo bafashijwe na ririya huriro kugira ngo bahange imirimo ibafasha kwivana mu bukene.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version