Mu Gihe Kitageze Ku Minsi Itatu Abantu Icyenda Bamaze Kurohama Mu Kivu

Polisi y’u Rwanda imaze iminsi itabazwa ngo irokore abantu barohamye mu kiyaga cya Kivu barimo n’umusaza kugeza ubu utabonerwa irengero. Impanuka ya mbere yabaye kuwa Gatandatu tariki 17, Nyakanga, 2021 ubwo umusaza n’umuhungu we barohamaga, indi yaraye ibaye mu ijoro ryacyeye tariki 18, Nyakanga, 2021.

Impanuka yabaye ku wa Gatandatu yatewe n’uko ubwato bwari buremerewe cyane kubera ibikoresho by’ubwubatsi bwari bwikoreye.

Umuhungu waburokotse avuga ko yarokowe n’uko yari azi koga, ariko hiyongeraho n’uko hari abamubonye arimo  azamura amaboko atangiye kunanirwa bakamutabara.

Se umubyara bari kumwe muri buriya bwato we kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru yari ataraboneka ari muzima cyangwa yapfuye.

- Kwmamaza -

Mu ijoro ryo kuri uyu mbere  Tariki ya 19 Nyakanga, 2021 nibwo indi mpamuka yabaye  ahagana saa saba hanyuma abapolisi bo mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe umutekano wo mu mazi baratabara barohora abantu barindwi.

Abarohamye bari bavuye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro bagiye mu Karere ka Rubavu kurema isoko rya Nyamyumba.

Nzabahimana Elia w’imyaka 33 niwe wari utwaye buriya bwato yavuze ko bahagurutse ku cyambu kiri mu Murenge wa Boneza ku isaha ya saa yine n’iminota 15 za nijoro bajyanye ibicuruzwa by’ibiribwa mu Karere ka Rubavu mu isoko rya Nyamyumba.

Baje kurohama bageze rwagati mu kiyaga cya Kivu bamaze amasaha atatu bagenda.

AtiL: “Twageze mu mazi hagati haza umuyaga mwinshi uzamura amazi menshi yuzura mu bwato buribirindura. Moteri yahise izima, ariko nagerageje kuramira telefoni mpamagara inshuti yanjye impamagarira Polisi. Ntabwo byatwaye iminota 10 Polisi yahise ihagera iradutabara, nta muntu wagize icyo aba kuko bose bari bambaye amakote ababuza kurohama(life Jacket).”

Yashimiye Polisi y’u Rwanda guhita ibatabara kuko iyo itinda ibibazo byari kuvuka

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye yashimiye uwari utwaye ubwato wahise atabaza Polisi hakiri kare.

ACP Elias Mwesigye ushinzwe umutekano mu mazi y’u Rwanda

Yongeye kwibutsa abakora ingendo banyuze mu kiyaga cya Kivu ko bagomba kwitonda muri iki gihe cy’impeshyi kuko harimo umuhengeri mwinshi kubera umuyaga.

Ati: “Muri ibi bihe turimo by’izuba ryinshi (Icyi) mu kiyaga cya Kivu harimo umuyaga mwinshi bigatuma hahora umuhengeri amasaha yose. Abaturage rero usanga bakoresha amato ya gakondo akoze mu biti adafite imbaraga zo guhangana n’uwo muhengeri ari nabyo byabaye kuri bariya baturage.”

ACP Mwesigye yakanguriye abatwara ubwato ndetse n’abagenzi kujya bambara amakoti yabugenewe atuma batarohama.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi yibukije abantu kujya batunga nimero za telefoni za Polisi bakwifashisha igihe bahuye n’ikibazo bari mu mazi. Izo nimero ni: 110, 0788311545 cyangwa bakaba bahamagara 112.

Abakoze impanuka Polisi yahise ibatwara ibageza ku nkombe ahitwa i Kigufi mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba.

Bose nta n’umwe wagize icyo aba cyatuma ajya kwa muganga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version