Abanyarwanda Biteguye Gutora Neza-Kagame

Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame yabwiye abaturage ba Gakenke, Burera, Musanze na Gicumbi baje kumva uko yiyamamaza ko igikorwa cyo kuwa Mbere taliki 15, Nyakanga, 2024 bakiteguye bakazatora neza.

Yababwiye ko muri iki gihe Abanyarwanda biyongereye mu mubare, mu bukungu no mu bumenyi kandi ngo amatora yo ku wa Mbere nayo azakomeza gushimangira ibyo.

Avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari zo mbaraga z’u Rwanda kandi ko Politiki nziza ya FRP igamije ubumwe bw’Abanyarwanda n’amajyambere kandi ibyo byose bikarindirwa umutekano.

Ati: “ Ese wakubaka inzu ejo ukifuza ko ikugwaho, ko ikugwa hejuru, ni ngmbwa ko anantu babirinda”.

Yabwiye urubyiruko ko abakiri bato ari bo igihugu kizeyeho kurinda uwo mutekano.

Kagame avuga ko kuzatora igikumwe ari ukwibuka amateka y’igihugu, ibyo Abanyarwana bagezeho n’ibizaza mu gihe kiri imbere.

Yabwiye abaturage ko igihango bafitanye na FPR ari igihango kandi ko bakwiye kukirinda ntibazagitezukeho.

Avuga ko Abanyarwanda ari bo FPR-Inkotanyi yizeye ko bazafatanya kandi ngo afite icyizere ko ibintu byose bizagenda neza nk’uko bikwiye.

Yasezeranyije abaturage ba Gakenke ko azagaruka bakabyina intsinzi bagasangira n’ikigage.

Abaturage bahise bamwibutsa ko umuganura uri hafi.

Kuri uyu wa Gatanu Kagame arakomereza kwiyamamariza mu Karere ka Gasabo ahitwa i Bumbogo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version