U Rwanda Ruri Kubaka Ahantu H’Ikoranabuhanga Ho Guhangira Udushya

Mu mijyi yungirije Kigali hari kubakwa ahantu ho guhangira udushya mu ikoranabuhanga bita Incubation Centers.

Ni inyubako zizaba zirimo ibikoresho byo gukoresha mu kwiga imishinga itandukanye igamije amajyambere.

Izo nyubako nini kandi zigezweho zizubakwa muri Muhanga, Rubavu, Rusizi na Nyagatare.

Kuzubaka byateguriwe ingengo y’Imari ya miliyoni 4.5 y’ama Euros.

Mu mwaka wa 2021 nibwo kubaka izo nyubako byatangiye.

Amafaranga yo kubaka aha hantu yatanzwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Intego ni ukuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga hagamijwe no gukora imishinga iteza imbere ibyo bice.

Pascal Murasira wigeze kuyobora ikigo Norresken Rwanda avuga ko burya no mu Ntara habayo abantu bafite impano zo guhanga udushya bityo ko ari byiza ko nabo begerezwa ibigo by’ikoranabuhanga.

Yabwiye The New Times ko izo nyubako z’ikoranabuhanga izagirira akamaro abazituriye kuko imishinga izazigirwamo.

Ikindi ni uko zizaza zubatswe nk’uko imwe mu nyubako z’ikoranabuhanga iri i Kigali yitwa K-Lab yubatswe.

Murasira avuga ko imwe mu mishinga izahigirwa ari iyo gukemura ibibazo birebana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ibirebana n’ingufu(energy), kuziba icyuho mu by’ikoranabuhanga n’iby’ubuzima.

Ibyo bigo babyise Hanga Hubs.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version