Gakenke: Bavuga Ko Biteguye Ubukwe Bwo Gutora Kagame

Bamwe mu batuye Umurenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke babwiye Taarifa Rwanda ko ku wa Mbere bazazinduka bajya gutora Kagame.

Bisa n’aho bo nta wundi mukandida bazi.

Babivuze ubwo bari barimo bazamuka bagana aho Kagame ari bwiyamamarize ku kibuga gituranye n’ibitaro bya Nemba ahitwa Nyarutovu.

Umwe witwa Edouard Ndagijimana avuga ko saa Kenda zo mu rukerera yari yamaze kubyuba ngo hatagira umutanga kuri site.

Avuga ko ku wa Mbere taliki 15, Nyakanga, 2024 azazinduka birushijeho.

Ati: ” Ku wa Mbere nzazinduka cyane njye kwitabira ubukwe bwo kwitorera umuyobozi”.

Kuri site ya Nyarutove hateraniye abaturage baturutse hirya no hino mu Karere ka Gakenke no mu tundi turere bihana imbibi twa Rulindo, Burera, Gicumbi, na Musanze.

Abaturage ni benshi

Bavuga ko Kagame yabagejejeho byinshi bityo ko bazamutora bamushimira ko yabateje imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version