Ubutegetsi bw’i Teheran muri Iran bwatangaje ko buzahorera Ismael Haniyeh wari umuyobozi mukuru wa Hamas waraye yishwe na Israel imurashe missile.
Yamwishe aryamye aguye agacuho kuko yari yiriwe mu munsi wo kurahira kwa Perezida mushya wa Iran witwa Masoud.
Haniyeh wari ufite imyaka 62 yatangiye kuyobora Hamas mu mwaka wa 2017 akaba yabaga muri Qatar aho yavuye ajya muri Iran muri uriya muhango.
Israel yari imaze iminsi imuhiga bukware imushinja kuba ari we wateguye igitero cyahitanye abaturage bayo 1200 bishwe mu Ukwakira, 2023 abandi barenga 200 ikabajyana bunyago.
Iran ivuga ko bitinde bitebuke izahorera Hamas ku rupfu rw’umuyobozi wayo warashwe na Israel.
Israel kandi imaze igihe gito yivuganye undi muyobozi wa Hezbollah wari umaze iminsi ayihisha hirya no hino muri Lebanon.
Umubano wa Israel na Iran wahoze ari mwiza kugeza mu mwaka wa 1979 ubwo muri Iran hajyagaho ubutegetsi bwafataga Israel nk’umwanzi.
Kuva icyo gihe kugeza ubu Teheran na Yeruzalemu ntibaracana uwaka.
Ahamad Nejad wigeze kuyobora Iran we yanarahiye ko bishobotse igihugu cye cyazahanagura Israel ku ikarita y’isi.
Ibi bisa n’ibidashoboka kuko Israel nayo atari agafu k’imvugwarimwe.
Ayatollah Ali Khamenei uyobora Iran nk’Umuyobozi wayo w’ikirenga yigeze kuvuga ko Israel ari kanseri iri mu isi, ko ibyiza ari uko yakurwaho kugira ngo itangiza abandi.
Israel nayo ivuga ko Iran ari ikibazo ku buzima bwayo kuko yashinze umutwe wa gisirikare uyirwanyiriza muri Lebanon w’Abasilamu b’Aba Shiite witwa Hezbollah.
Umwuka w’intambara weruye hagati ya Israel na Iran ndetse na Turikiya iri mu biteye abantu impungenge mu isi y’ubu.