Mukandutiye Angelina, umwe mu bantu 21 bamaze iminsi baburanishwa n’Urukiko Rukuru – Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi – yemeye ko yari mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN, asaba imbabazi amanitse amaboko.
Uyu mugore w’imyaka 69 avuga ko yavukiye muri Giciye ku Gisenyi. Mu 1994 yari umugenzuzi w’amashuri mu Karere ka Nyarugenge.
Muri Jenoside yemera ko yacumbikiye interahamwe, ndetse ngo zamuhungiyeho zirimo kuraswa n’Inkotanyi. Umugabo we yabanje guhungisha umuryango, abura uko agaruka kumutwara.
Yemereye urukiko ati “Nguko uko natandukanye n’umuryango, aribyo wumva ngo Mukandutiye Angelina ngo yari perezida w’Interahamwe. Ni uko nabaye muri urwo rugo, Interahamwe zirubamo, zivamo zikajya gukora amahano, bakumva ndimo nta mugabo, nta mwana, bakumva ngo ni njyewe uziyoboye.”
Mu 2006 yaburanishijwe n’inkiko Gacaca adahari, ahamwa n’ibyaha bya Jenoside akatirwa igifungo cya burundu.
Yabanje kuba muri FDLR
Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane, Mukandutiye yabwiye urukiko ko uko urugamba rwo kubohora u Rwanda rwakomeraga, yahungiye muri Zaire.
Gen Paul Rwarakabije wayoboraga umutwe w’ingabo wa ALIR wari umaze gushingwa ngo yaje gutanga amabwiriza, ko umugore cyangwa umugabo udafite imbaraga n’abana, bagomba gutaha mu Rwanda.
Muri Mata 1997, Mukandutiye ngo yaratashye, agera mu nkambi ya Nkamira aza kumenya ko aba be bari muri Giciye.
Ati “Nahinduye inzira, aho kuza i Kigali njya muri Giciye. Narahageze ndishima, abana ndababona, ariko ikibazo cyabaye, abantu bitwaga abacengezi bari bamaze gukwira muri Gisenyi na Ruhengeri.”
Habaye intambara y’abacengezi, mu 1998 aza gusubira muri Congo abona ngo umutekano we utameze neza.
Mu 2000 ALIR yasimbuwe na FDLR, Mukandutiye ayjyamo. Ubwo yacikagamo ibice, yakomereje mu gice cya CNRD Ubwiyunge cyayoborwaga na Gen Wilson Irategeka.
Yemeye ko muri uriya mutwe yagizwe komiseri ushinzwe abagore. Yagize uruhare mu kwinjiza abana b’abakobwa mu gisirikare, ngo bazajye barinda imiryango yabo igihe abandi bagiye ku rugamba.
Ati “Nabibashishikarije mu manama nakoreshaga, noneho barabikunda, bariyandikisha. Ni urutonde, nta myaka nabazaga, nkora urutonde rw’ababishaka, noneho nduhereza abashinzwe kwinjiza abarwanyi bashya.”
‘Abanyarwanda muri abahanga’
CNRD Ubwiyunge yaje kwihuza n’amashyaka ya PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina na RRM ya Nsabimana Callixte Sankara, bashinga ihuriro MRCD rifite umutwe w’ingabo wa FLN.
Muri icyo gihe ngo baje guhura n’abantu bibwiraga ko ari abo mu Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, MONUSCO, bagombaga kubahuza n’u Rwanda.
Mukandutiye ati “Ariko nageze hano i Mageragere njyewe, mpabona umuntu w’umunyarwanda twahuriraga aho ngaho, ni uko ubu ntazi iyo bamujyanye, ariko twarahuye arambwira ngo ‘Angelina njyewe ndakuzi’. Nti ‘unzi he?’, Ati ‘nkuzi mu Bibatama, ati ‘muri Monusco.”
Uyu mugore ngo yamubwiye ko na mbere hose bajya mu biganiro yari abizi ko ari abanyarwanda bahura, ku buryo ngo n’iyo babasubizaga bumvaga neza ko atari abakozi b’Umuryango w’Abibumbye.
Icyo gihe ngo aho kubabwira ibyo kubahuza, ngo babasabye gutaha mu Rwanda nta yandi mananiza, bo bakumva batataha gutyo gusa.
Yakomeje ati “Ibyo ari byo byose, Abanyarwanda muri abahanga, muzi… erega abanyarwanda nimushaka mubane, kuko ubwenge mufite, ntabwo umuntu uri ahangaha yabyemera, icyo kintu ntabwo natinya kukivuga njyewe. Twaratashye tujya gutanga raporo y’ibyo twabwiwe.”
Mukandutiye ngo yaragiye abwira umuyobozi we ko atazasubira muri ibyo biganiro, ariko aza kumwumvisha gusubirayo. Ku munsi wa kabiri na bwo ngo Mukandutiye yasanze ari abanyarwanda gusa bahura.
Yakomeje ati “Abanyarwanda aho muri hose muriranga n’iyo mwakwihindura mute.”
Ku nshuro ya gatatu ngo ntabwo yagiye mu biganiro, ahubwo abagiyeyo bagarutse bavuga ko MONUSCO yabijeje kuzabasura mu nkambi. Ubwo hari mu 2019.
Mukandutiye ngo yahise abwira abantu mu nkambi gukura ibirayi bazazimanira abashyitsi.
Ba bashyitsi bahageze ngo bazengurutse inkambi yose, bagera n’aho abayobozi babaga.
Mukandutiye yakomeje ati “Uwo muntu rero yarambwiye ngo ‘ariko Angelina we! Maze tuza kubasura, turabazenguruka, turabareba’, ngo ‘ariko mwadukoreye neza, mwaduhaye ibirayi tutarabibonaga mu Bibatama we!”
“Umva, mumbabarire! Ni ukuvuga ngo hashize ibyumweru bibiri badusuye, maze ikibatsi cy’umuriro kituvugaho koko! [Aseka…] ari cyo cyatugejeje mu Rwanda. Abanyarwanda ni abanyabwenge ni yo mpamvu amahanga atabihanganira.“
Yatakambye asaba imbabazi
Mukandutiye yavuze ko amaze gufatwa yahise ajyanwa ku Mukamira, baza kumwinjiza mu modoka azi ko agiye i Mutobo nk’abandi, aza gukebuka ari kuri Sitasiyo ya Polisi ku Kicukiro. Hari ku wa 28 Ukuboza 2020.
Yemeye ibyaha aregwa ko yari muri MRCD, ariko avuga ko umutwe wa FLN yamenye ko ari uw’iterabwoba ageze mu Rwanda. Ngo yari azi ko wagabye ibitero mu Rwanda, ariko bakabifata nko gukanga, batazi ko byishe abantu.
Ati “Ariko biriya bibi bakoze nabimenye ngeze hano.“
Yavuze ko icyo yakora ari ugusaba imbabazi, ndetse abikora azamuye amaboko.
Ati “Ndasaba imbabazi mwebwe abacamanza, perezida w’urukiko n’abacamanza, ndasaba imbabazi sosiyete y’u Rwanda yose. “
“Kubw’umwihariko ndasaba imbabazi perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ndasaba Imana imbabazi, mumbabarire njye nta bushake, nta nubwo nzigera nshyigikira umuntu ushaka kongera guhungabanya u Rwanda rwacu.“
Kuri uyu wa Gatanu urubanza rwakomeje humvwa abaregeye indishyi.
Ruzasubukurwa ku wa 16 Kamena, humvwa abatangabuhamya batanzwe n’abaregera indishyi.