Ibiganiro Ku Gukorera Mu Rwanda Inkingo Za COVID-19 Bigeze Kure – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibiganiro bigeze kure harebwa uburyo inkingo za COVID-19 zatangira gukorerwa muri Afurika, mu Rwanda by’umwihariko, nk’uburyo bwatuma zirushaho kugera ku bazikeneye bose kuri uyu mugabane.

Yabivugiye mu nama yiswe Global Health Summit yabaye kuri uyu wa Gatanu, mu buryo bw’ikoranabuhanga. Yayobowe na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani Mario Draghi na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen.

Ni inama yibandaga ku buryo bwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 gikomeje guhangayikisha isi muri iki gihe.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo ibihugu bibashe gutsinda iki cyorezo, hakenewe uburyo bwatuma inkingo zibasha kuboneka uko bikwiye.

- Advertisement -

Yavuze ko inzego z’uyu mugabane zakoze ibishoboka hakaboneka miliyoni z’inkingo, ariko hakenewe nyinshi kugira ngo gutsinda iki cyorezo bishoboke.

Ati “Mu bijyanye no gushyiraho ibigo bikorera izo nkingo ku mugabane wacu, u Rwanda rugeze kure ibiganiro n’ibigo byigenga n’ibigo mpuzamahanga kugira ngo twubake ubushobozi bwo kuzikorera mu karere kacu, hagakorerwa ibikenewe by’ibanze mu gukora inkingo hifashishijwe uburyo bwa mRNA.”

Izo nkingo zifashisha uburyo bwa Messenger RNA (mRNA) bukoreshwa mu gukora inkingo za Moderna na Pfizer. Butandukanye n’ubwifashisha virus ifite intege nke cyane izwi nka Adenovirus, bukoreshwa mu nkingo za AstraZeneca.

Perezida Kagame yashimiye inzego z’Umuryangp w’Ubumwe bw’u Burayi kubera ubushake zagaragaje bwo gukorana n’u Rwanda na Afurika muri uru rugendo.

Yanashimiye Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen, ku mbaraga yashyize mu kubahuza n’abafatanyabikorwa mu nzego za tekiniki, ngo uriya mushinga ushoboke.

Yakomeje ati “Ku bijyanye n’uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge n’ibiganiro bijyana, ndizera ko mu minsi iri imbere tuzabona igisubizo gikwiriye. Igikomeye kurushaho, ni uguhererekanya ikoranabuhanga, ubufatanye mu kugenzura ubuziranenge n’amahugurwa ku bahanga b’abanyafurika.”

Yavuze ko ku rwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, harimo gukorwa ibishoboka kugira ngo ikigo gishinzwe ibijyanye n’imiti, African Medicines Agency (AMA), gitangire. Kizatuma habaho guhuza mu bugenzuzi hirya no hino mu bihugu.

Ntabwo haratangazwa neza ibigo birimo mu biganiro n’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version