Abakozi Muri Minisiteri Y’Ubutegetsi Bw’Igihugu Bakomerekeye Mu Mpanuka

Abakozi bane ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka, ubwo bari mu muhanda bavuye i Karongi berekeza i Nyamasheke, mu ruzinduko rwa Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney.

Amakuru yemeza ko iyo modoka yari itwawe na Kabayija Fredy w’imyaka 38 wakomeretse bikomeye, ari kumwe n’umuyobozi mukuru muri iriya minisiteri, Semwaga Angel w’imyaka 52 na we wakomeretse bikomeye.

Bari kumwe na Karangwa Cassien w’imyaka 42 na Kamanzi, bose bakora muri iyo Minisiteri.

Amakuru avuga ko iriya mpanuka yatewe n’uko umushoferi “yageze aho ananirwa gukata ikoni rihari, imodoka irenga umuhanda, igwa muri metero 20.”

- Advertisement -

Bikekwa ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k’uwari utwaye iyi modoka. Ni iyo mu bwoko bwa Land Cruiser V8.

Imodoka na yo yangiritse. Abakomeretse boherejwe kuvurirwa ku bitaro bya Kibuye.

Iyi modoka nayo yangiritse
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version