Abanyarwanda Tuzi Aho Twavuye N’Aho Tugana, Ibi Tugomba Kubizirikana Iteka-Kagame

Umukuru w’u Rwanda yaraye abwiye ba rwiyemezamirimo bo muri Amerika ko Abanyrwanda basobanukire neza aho baturutse , aho bageze ndetse n’aho bagana. Aba ba rwiyemezamirimo bagize itsinda ryitwa Young Presidents’ Association, iri rikaba ari Ihuriro rya ba rwiyemezamirimo bava mu bihugu birenga ijana hirya no hino ku isi.

Perezida Kagame yavuze ko iyo abantu bavuga Demukarasi burya nta kindi baba bavuga kitari amahitamo y’abaturage.

Kuri we, ni ngombwa kubaha ibyo abaturage bahisemo kuko ari nabo baba ari ba nyirabyo.

- Advertisement -

Ku byerekeye urugendo rw’iterambere no kubana by’Abanyarwanda, Perezida Kagame yavuze ko basobanukiwe neza aho bavuye, aho bageze ndetse n’urugendo rubategereje imbere habo hazaza.

Ati: “ Nta soni cyangwa ipfunwe duterwa no gukora ibitureba kandi tukabikora ruzirikana aho twavuye, abo turibo, abo dushaka kuba bo kandi tugomba kunamba kuri iyi myumvire.”

Perezida Kagame aganira na ba rwiyemezamirimo bagize Young Presidents’ Association

Umuryango Young Presidents’ Organization ni umuryango w’Abanyamerika ba rwiyemezamirimo urimo abanyamuryango 29,000 hirya no hino ku isi mu bihugu 130.

Washinzwe mu mwaka wa 1950 ushingirwa ahitwa Rochester muri Leta ya New York.

Uwawushinze yitwa Ray Hickok akaba yari afite imyaka 27 y’amavuko.

Inama yawo ya mbere y’uyu muryango yateranye mu mwaka wa 1950 ibera ahitwa Waldorf Astoria muri New York.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version