Abanyarwandakazi Bagiye Gushyiraho Ihuriro Ryo Kuganiriramo Politiki Ziteza Imbere Umugore

Mu Karere ka Bugesera mu ntangiriro z’Icyumweru gitaha ni ukuvuga taliki 19, Mata, 2022  hazateranira Inama yaguye y’abagore bakora mu nzego zitandukanye zifatirwamo ibyemezo. Muri iriya nama hazatangizwa Ihuriro ryiswe Rwanda Women Community Development Network rizaba rigamije kureba uko Politiki zo guteza imbere umugore zikorwa  n’uko zishyirwa mu bikorwa.

Muri riya nama hazashyiraho icyo bita FemDialogue. Izitabirwa n’abantu 50.

Bazarebera hamwe kandi ingorane bahura nazo zikabakumira ntibahabwe umwanya mu nzego zitafa ibyemezo, birimo n’ibibagiraho ingaruka.

Abazitabira iriya Nama batangiza n’umushinga wiswe The Strengthened Women Network for Greater Impact, uyu ukaba usanzwe ukorera mu bihugu bitandatu by’Afurika.

- Advertisement -

Ibyo bihugu ni   Kenya, Mali, Tunisia,  DRC, Ethiopia n’ibirwa bya Maurices. U Rwanda ruzaba rubaye urwa karindwi.

Abagore bazitabira iriya nama izabera mu Bugesera  bazanasuzuma ibibangamira umugore mu buzima bwe bwa buri munsi birimo imigenzo ishingiye ku muco n’ibindi.

Imwe mu ntego yayo izaba ari ukwibutsa abantu ko abagore bagombye gukomeza guhabwa umwanya mu nzego zose z’ubuzima bw’ibihugu byabo kuko iyo bigenze gutyo bifasha mu kuzamuka kw’amajyambere.

Imibare itangwa n’inzego bireba ivuga ko 75% by’abagize Inteko zishinga amategeko ku isi ari abagabo.

73% by’abayobora ibigo bya Leta cyangwa iby’abigenga ni abagabo mu gihe kandi abagabo bangana na 70% muri iki gihe ari bo bari mu biganiro bigamije gukumira ko ikirere gikomeza kwandura.

Abangana n’aba kandi nibo baba bahagarariye ibihugu mu biganiro bigamije kuzaana amahoro aho yabuze ku isi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, iki gihugu cyerekanye ko giha agaciro abagore k’uburyo kiri mu bifite abagore benshi mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.

Mu mwaka wa 2019 mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda abagore banganaga na 61% mu gihe muri Guverinoma bangana na 47.6%.

Uko bimeze kose ariko, haracyari icyuho abagore bataraziba.

Icyo cyuho kigaragara mu nzego zifatirwamo ibyemezo ndetse no mu zindi nzego z’ubuzima bw’igihugu.

Ihuriro nyarwanda ry’abagore( Rwanda Women’s Network) mu nyandiko igenewe abanyamakuru, rivuga ko imwe mu ntego z’Inama izaterana mu Cyumweru gitaha ari ukungurana ibitekerezo by’uburyo abagore bakomeza gutezwa imbere mu nzego zose.

Biri kandi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu ntego ya 10 mu zigize iterambere rirambye zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye zitwa SDGs.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version