CP Kabera Yakiriye Abapolisi 80 Buvuye Kusa Ikivi Muri Sudani Y’Epfo

Kuri iki Cyumweru taliki 17, Mata, 2022 abapolisi 80 bari bamaze umwaka muri Sudani y’Epfo mu bikorwa byo kuhagarura no kuhabungabukira amahoro, bagarutse i Kigali. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wari uhagarariye ubuyobozi bwayo bukuru niwe wabakiriye.

Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yabashimiye umurava n’ubwitange bakoresheje mu kazi kabo kugira ngo buzuze neza ibyo bari bashinzwe.

Abo bapolisi 80 baje bayobowe na Senior Superintendent of Police(SSP) Prosper Nshimiyimana.

Bari bamazeyo umwaka.

- Kwmamaza -

Baje babisikanye na bagenzi babo birekeje mu Murwa mukuru wa Sudani y’Epfo bayobowe na

SSP Prudence Ngendahimana n’abo bakazamarayo undi mwaka.

Iri tsinda ryo ku wa Gatandatu ryaganirijwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza wabibukije akamaro k’ikinyabupfura mu kazi kabo.

Ubwo Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yahaga impanuro abapolisi biteguraga kujya muri Sudani y’Epfo

Kubera ko abantu ari abantu, ni ngombwa ko Abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu mahanga bahora bibutswa ko ibendera ry’u Rwanda baba bambaye ku kaboko k’ibumoso baba bagomba kurinda ko igihugu rihagarariye cyagibwaho umugayo bibaturutseho.

Icyakora imiryango mpuzamahanga n’Umuryango w’Abibumbye by’umwihariko bemera ko abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bitwara neza aho boherejwe hose mu kazi n’ubwo nta byera ngo de!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version