Kwirara Kw’Inzego Z’Iperereza Za Israel Byayikururiye Ibyago

Muri Israel impaka ni nyinshi. Polisi y’iki gihugu iravugwaho kudahoza ijisho n’amatwi ku baturage ba kiriya gihugu b’Abarabu bikaba byaratumye hari bamwe muri bo bashinga umutwe w’iterabwoba, bakawushingira imbere mu gihugu bagamije gutesha umutwe inzego z’umutekano.

Umwe mu baturage ba kiriya gihugu witwa Sharon Roffe Ofir avuga ko bibabaje kuba inzego z’umutekano muri kiriya gihugu zararengeje ingohe ibibera mu gace gatuwe n’Abanya Israel b’Abarabu kugeza ubwo bikoreye ibyo bashaka birimo no gushimuta umusirikare wa IDF bakamwica.

Ubwicanyi bw’uyu musirikare wari ufite ipeti rya Caporal bwabaye mu mwaka wa 2003.

Mu mwaka wa 2004, abandi baturage ba kiriya gihugu mu gace gaturiye Umujyi wa Nazareth batangije ibikorwa byo gutera amabuye abapolisi b’iki gihugu aho babaga baciye hose.

- Advertisement -

Israel isanganywe ishami rya Polisi rishinzwe kwita ku mipaka yayo gusa.

Ryitwa Border Police.

Byaje kumenyekana ko abakoze biriya bikorwa ari abo mu mutwe wiyise Galilee Liberators.

Ubusanzwe Urwego rwa Israel rushinzwe iperereza n’umutekano mu gihugu imbere rwitwa Shin Bet.

Rusanzwe rufite ubushobozi n’ubuhanga burambuye mu gutahura  no gukumira ibyaha bikorerwa henshi muri kiriya gihugu ariko ngo rwananiwe kumenya ibibera mu bice bituwe n’Abarabu .

Wa muturage wa kiriya gihugu twavuze haruguru avuga ko n’ubwo Israel ifite ikoranabuhanga mu gucunga ibyo abaturage bayo  bakora birimo n’ibikorwa n’inkozi z’ibibi, asanga kwiringira ikoranabuhanga ukibagirwa akazi gakorwa na ba maneko b’abantu ari ikosa rinini.

Amakuru akusanywa akegeranywa kandi agatangwa n’abantu bayaha ababishinzwe mu rwego rw’umutekano bayita HUMINT( Human Intelligence).

N’ubwo abantu bashobora kwibeshya ku makuru runaka cyangwa wenda bakayagoreka kubera ruswa, icyenewabo n’ibindi, ariko muri rusange amakuru batanga aba afite ikintu kinini avuze, kitagombye kwirengagizwa.

Bivugwa ko ibiri kuba muri Israel muri iki gihe byatangiye gukura gahoro gahoro ubwo kiriya gihugu cyayoborwaga na Benyamin Netanyahu.

Netanyahu yashyize imbaraga mu gukurikirana no guhangana na Hamas, ariko yibagirwa ko umwanzi nyawe ari uwo kirambi!

Ashinjwa kuba atarahaye imbaraga Shin Bet bityo bituma bamwe mu baturage ba kiriya gihugu cyane cyane ab’i Nazareth no mu gice cy’Amajyepfo cyegereye Intara ya Negev batangira kwisuganya no kwanga buhoro bohoro Polisi n’izindi nzego z’umutekano none bikaba byatangiye kubyarira igihugu amazi nk’ibisusa.

Kudahanga amaso n’amatwi mu bibera imbere muri Israel ahubwo hakitabwaho ibibera mu bice byigiye ku ruhande, ni ikosa rikomeye mu kubungabunga umutekano wa kiriya gihugu.

Kutegeranya, kwegeranya  cyangwa gusesengura nabi amakuru yo mu bice bituwe n’Abanya Israel b’Abarabu byatumye  hari bamwe muri bo bashatse kandi batunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.

Izi ntwaro nizo ziri gukora ishyano muri iki gihe.

Abasomyi ba Taarifa baribuka ko mu mezi macye ashize, hari imfungwa zacukuye gereza zikoramo umwobo wazifashije gutoroka.

N’ubwo zaje gufatwa, ariko byerekanye ko hafi icyuho mu mikorere n’imikoranire y’inzego z’iperereza n’iz’umutekano muri Israel.

Hari n’abagabo baherutse gufatwa nyuma y’igitero bagabye ahaitwa Hadera kandi biyemereye ko bakorana na ISIS.

Madamu Sharon Roffe Ofir yahaye The Jerusalem Post inyandiko ivuga ko iyo inzego zikoranye, buri rwego ruhagana amakuru akwiye kandi agahabwa agaciro ndetse rukaba rufite ibikoresho n’ubumenyi bihagije mu gutata no gusesengura amakuru y’ubutasi bigira akamaro.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version