Abanyarwandakazi Bamenye Kwandika, Kuyobora No Gukina Sinema

Ni ibyemezwa na Jacqueline Murekeyisoni  Umuyobozi w’Umuryango nyarwanda uharanira iterambere rya Sinema by’umwihariko mu bagore witwa Cine Femme Rwanda.

Nk’uko bimeze n’ahandi, iyo ibintu bigitangira biragora. N’Abanyarwanda bakuru baciye umugani uvuga imihini mishya itera amabavu.

No muri Sinema yo mu Rwanda niko byatangiye.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’Umuryango uharanira iterambere rya Sinema mu bagore uherutse guha abanyamakuru, ubuyobozi bwawo bwavuze ko  Sinema yo mu Rwanda yatangiye iri ku rwego rwo hasi.

- Advertisement -

Byaterwaga n’uko abajyaga muri uyu mwuga babaga bafite ubumenyi buke.

Ubushake bwo babaga babufite ariko hakabura ubumenyi buhagije butuma babikora neza bikanoga.

Murekeyisoni yavuze ko ‘umuntu yabyukaga’ yakumva ko ashaka gukora Sinema, agashyiramo amafaranga akayikora ariko nyuma ‘ntibitange’ umusaruro.

Ngo abagore bumvaga ko bagomba kuba abakinnyi bikagarukira aho.

N’uwumvaga ko ari umwanditsi yarandikaga ariko agaha abagabo ngo babe ari bo bayobora.

Ikibazo ni uko hari abagabo biyitiriraga izo filimi, bakemeza ko ari bo bazanditse bakanaziyobora kandi atari ko bimeze.

Jacqueline Murekeyisoni avuga ko ibi byahindutse mu rugero runaka.

Ati: “ Ibyo byose twarabibatoje, twarabibigishije, turishimira ko Sinema ifite aho imaze kugera ku bagore bayikora.”

Byose byashobotse binyuze mu mahugurwa abagore bahawe n’inararibonye mu kwandika, kuyobora no gukina Filimi.

Ngo amahugurwa yagize icyo yongera mu bumenyi bw’abakinnyi  k’uburyo aho bigeze bigaragara ko hari umusaruro bitanga.

Icyakora ngo ntabwo abagore bakora uriya mwuga baraba benshi ariko ngo aho bigeze harashimishije ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka umunani , icumi…ishize.

Hagati aho mu Rwanda hari gutegurwa iserukira muco rya sinema rizaba vuba aha bise Urusaro International Women Film Festival.

Ni gahunda ngarukamwaka y’iserukiramuco rya Sinema ziba zarakozwe, zarateguwe n’abagore cyangwa  abagabo ariko zibara inkuru zifitanye isano n’abagore.

Iri serukiramuco rizaba ribaye ku nshuro ya karindwi.

Ku wa Kabiri taliki 04, Ukwakira, 2022 nibwo rizatangira rirangire Taliki 11, Ukwakira, muri uyu mwaka.

Floriane Kaneza uyobora Urusaro Intenational Women Film Festival, avuga ko n’ubwo abagore hari urwego rwiza bamaze kugeraho mu ruhando rwa Sinema, ku rundi ruhande ngo baracyahura na birantega.

Kaneza ati: “Urusaro International Women Film Festival dufite imirongo tuba twarubatse bituma abatugana baguka k’uburyo muri iki gihe  abantu bifuza kuza muri iri serukiramuco biyishyurira ibintu byose. Tubaha ubutumire tubanje kureba icyo bije kungura umugore uri muri Sinema mu Rwanda.”

Ibi kandi bigira akamaro ku bagore kubera ko bibahuza na bagenzi babo bo mu mahanga bamwe bakigira ku bandi.

Biteganyijwe ko mu Iserukiramuco mpuzamahanga rya filime zakozwe n’abagore cyangwa zikayoborwa nabo rizitabirwa n’u Rwanda, Uganda, Sudan, Kenya, Senegal, Afurika y’Epfo, Benin, Cameroon, Togo na Burkina Faso.

Muri filimi 2, harimo enye(4) zakozwe n’Abanyarwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version