Abanyemari Bakomeye Muri Afurika Baje Mu Mwiherero i Kigali

Peter Taarifa
3 Min Read
Aliko Dangote

Bamwe mu banyemari bakomeye muri Afurika, inzobere mu bukungu n’abahoze mu nzego za Leta bateraniye i Kigali mu mpera z’iki  cyumweru, mu nama ya gatatu ya African Renaissance Group (ARG) Retreat, igamije kuganira ku iterambere ry’ubukungu bw’Afurika.

Ni inama yitabirwa n’abantu bake batumiwe kandi bafite ijambo rinini mu bukungu bw’uyu mugabane.

Abo ni Aliko Dangote washinze ikigo cya Dangote Group akaba n’umuherwe uruta abandi muri Afurika, Ngozi Okonjo-Iweala uyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), Mo Ibrahim washinze Mo Ibrahim Foundation na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Mu bandi baje muri iyo nama barimo Fred Swaniker washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Sand Technologies; Acha Leke, umufatanyabikorwa mukuru muri McKinsey; Vera Songwe, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Liquidity and Sustainability Facility (LSF), na Roman Tesfaye, umugore wa Hailemariam Desalegn.

Kuri X, Ngozi Okonjo-Iweala yanditse ko inama yajemo yamuhuje n’abantu bafite inshingano zikomeye mu nzego za Leta n’iz’abikorera muri Afurika, bakaba baje kungurana ibitekerezo by’ibyakorwa ngo Afurika yihutishe iterambere ry’ubukungu, cyane cyane binyuze mu bucuruzi.

Bagomba kuganira ku bibazo bikomeye Afurika ihanganye na byo, gufatanya gushaka ibisubizo birambye bishingiye ku ngamba zafasha umugabane guhindura ubukungu bwawo mu gihe kirekire.

African Renaissance Retreat yashinzwe na Aliko Dangote kugira ngo ibe urubuga ruhuza abayobozi, abanyemari n’abandi bantu bafite uruhare mu iterambere ry’umugabane, bakungurana ibitekerezo ku cyerekezo cyawo.

Inama nk’iyo mu mwaka wa 2025 yari yahuje abayobozi bakuru bariho n’abahoze mu myanya ikomeye ya politiki ndetse  Perezida Paul Kagame yarayitabiriye ayihuriramo na Thabo Mbeki wahoze ayobora Afurika y’Epfo, Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria akaba na rwiyemezamirimo ukomeye, Ellen Johnson Sirleaf wahoze ari Perezida wa Liberia na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Hari n’abantu bashoramari barimo Tony Elumelu, Patrice Motsepe, Tidjane Thiam, Vera Songwe, Abdul Samad Rabiu, Mohammed Dewji, Naguib Sawiris, Femi Otedola na James Mwangi n’abandi.

Ihuriro ry’aba banyemari n’abayobozi i Kigali rije mu gihe Afurika ikomeje gushaka uburyo yakwihutisha iterambere ry’inganda, kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byayo, gukurura ishoramari no gukoresha umutungo kamere ifite mu guteza imbere imibereho y’abaturage bayo.

Ibi byose ariko bikomwa mu nkokora n’intambara zimaze igihe kuri uyu mugabane, hakaba n’izindi zidasiba kuhaduka, zikururwa n’amakimbirane ya politiki.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *