Umwaka w’Amashuri Dutangiye Ugiye Kuba Udasanzwe – Minisitiri Uwamariya

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yemeje ko isaha ya mbere y’amasomo buri munsi igiye guharirwa gufasha abanyeshuri basigaye inyuma, hagamijwe kureba ko umubare w’abatsindwa ibizamini wagabanyuka.

Yabitangaje kuri uyu Kabiri ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga wa mwalimu.

Ni nyuma y’umunsi umwe hatangajwe amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, aho mu babikoze uko ari 373,532, abanyeshuri 60,642 batsinzwe ku buryo batemerewe kujya mu kindi cyiciro.

Minisitiri Uwamariya yabwiye itangazamakuru ko no mu myaka ishize abatsindwaga babaga bari muri kiriya kigero, icyahindutse ni uko ubu bagomba gusibira aho kwemererwa gukomeza mu bindi byiciro nk’uko byajyaga bikorwa.

- Kwmamaza -

Ati “Icyo dushaka gukosora ni ukugira ngo bitazakomeza gutyo, bihagararire aho, ahubwo abana bajye bafashwa umunsi ku munsi mbere y’uko bagera no mu cyiciro gisoza.”

Mu nteganyanyigisho izakoreshwa muri uyu mwaka utaha hateganyijwe ko umwalimu agomba kuba azi urwego abanyeshuri be bariho, abari inyuma akamenya uko abafasha.

Minisitiri Uwamariya yakomeje ati “Ni isaha ya mbere buri munsi, ku ngengabihe niko yateganyijwe, ariko urumva iyo saha ishobora kuba nkeya kuko ni amasaha atanu mu cyumweru, ariko biriya bisaba ko amashuri cyane cyane aho abanyeshuli biga bacumbika, bashobora kugena undi mwanya mu gihe babona hari ikindi bashaka kongeraho.”

Yasabye abakora mu nzego z’uburezi by’umwihariko abarimu n’abayobozi b’amashuri, ko uyu mwaka ugiye gutangira watandukana n’iyindi.

Yakomeje ati “Uratandukana n’iyindi mu buryo bw’imyigishirize, muzagezwaho gahunda yo gufasha abana bakiri inyuma, dusaba ko buri mwalimu mu bushobozi bwe, mu bwitange bwe, agomba gukora ibishoboka ku buryo abana bari inyuma y’abandi bazamurwa bakagera ku kigero kimwe n’abandi banyeshuri.”

“Ibi kandi byashyizwe no muri gahunda y’amasomo ku buryo nta we uzitwaza ko adafite umwanya wo gufasha abana bari inyuma, turifuza ko umwana wese w’umunyarwanda abasha kugera ku kigero gishimishije.”

Minisitiri Uwamariya kandi yashishikarije abalimu kongera imbaraga barimo gukoresha mu kwiga Icyongereza, nk’ururimi rwifashishwa mu kwigisha.

Yakomeje ati “Bisaba rero kurumenya ndetse hakajyaho na gahunda yo kugena igihe urwo rurimi buri mwalimu azaba abasha kurukoresha uko bikwiye mu masomo ye.”

“Niyo mpamvu navugaga ko umwaka dutangiye ugiye kuba umwaka udasanzwe, tugomba gukoramo byinshi, tukongera imbaraga mu igenzura ryaba iry’amashuri ndetse n’amasomo, twese abahurira ku burezi mu Rwanda tukegera amashuri, tugera abanyeshuri n’abalimu aho muri, tuzajya tubasura kenshi ntimuzaturambirwe, bizaba ari mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi kuko nicyo twese dusabwa.”

Yavuze ko mu koroshya imyigire, mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021 hubatswe ibyumba by’amashuri birenga 22,000 hanashyirwa mu myanya abarimu barenga 28,000 mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye.

Hari n’abalimu bagera kuri 500 bashyizwe mu myanya mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Yakomeje ati “Ubu harateganywa gushyira mu myanya abandi balimu n’abayobozi bo mu mashuli y’inshuke, abanza n’ayisumbuye bagera ku  11,942 muri uyu mwaka w’amashuli tugiye gutangira, ndetse n’abalimu bagera ku 1,162 mu mashuli y’imyuga n’ubumenyingiro.”

Mu rwego rwo kongera abarimu bashoboye, Perezida Paul Kagame aheruka gusaba Tanzania abalimu b’Igiswahili ndetse n’abandi yasabye muri Zimbabwe.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version