Ibikorwa Byo ‘Kurasa Umwaka’ Mu Mujyi wa Kigali Byahagaritswe

Umujyi wa Kigali wahagaritse ibikorwa byo kurasa urufaya rw’Urumuri byari biteganyijwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, hagamijwe gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID19 bwiyongera umunsi ku munsi.

Ni icyemezo gikuweho nyuma y’umunsi umwe gusa gifashwe, kuko ku wa 29 Ukuboza ari bwo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2021 rishyira ku wa 1 Mutarama 2022 saa sita za nijoro, hazaturitswa urufaya rw’urumuri ahantu hatanu.

Hari kuri Radisson Blu Hotel & Convention Centre, Stade Amahoro, Mont Kigali, ku Musozi wa Bumbogo no kuri Kigali Marriott Hotel.

Icyo gihe Umujyi wa Kigali wasabaga abaturage “kuzatikanga cyangwa ngo bahungabane.”

Mu itangazo ryo kuri uyu wa 30 Ukuboza, Rubingisa yatangaje ko  mu rwego rwo gukaza ingamba zo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bw’icyorezo cya koronavirus buzamuka umunsi ku munsi, “turabamenyesha ko gahunda yari iteganyijwe yo guturitsa urufaya rw’urumuri mu kwizihiza isozwa ry’umwaka no gutangira undi, isubitswe mu bice byose uko byari byatangajwe.”

Yakomeje ati “Umujyi wa Kigai urasaba abantu bose gukomeza kwitwararika no gukaza ingamba mu guhangana na koronavirusi.”

Magingo aya Umujyi wa Kigali nubwo ufite abantu benshi bakingiwe kurusha ikindi gice cy’igihugu, niwo ufite abantu benshi barimo kwandura COVID-19.

Urugero nko mu bantu 1488 basanzwemo uburwayi kuri uyu wa Kane harimo 764 bo mu Mujyi wa Kigali, mu gihe mu bantu 2083 babonetse ku wa Gatatu Umujyi wa Kigali wari ufitemo 1133.

Ubwo hasozwaga umwaka ushize wa 2020 nabwo, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahagaritse ibikorwa byo kurasa umwaka kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ariko bwemeza ko hari abikorera bazabikora bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version