Abanyeshuri Bo Mu Ruhango Babwiwe Ububi Bw’Ubuhezanguni

Ubukangurambaga bw’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha ku kwirinda ibyaha bitandukanye bwakomereje mu kigo nderabarezi cya Ruhango kitwa Collège Inderabarezi. Abahiga basobanuriwe uko ubuhezanguni butangira, ibiburanga n’uburyo bwo kubwirinda.

Gukora ubukangurambaga nka buriya ni imwe mu nshingano z’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda kubera ko busanganywe inshingano yo gukumira ibyaha.

Mu kubikumira habamo no kubwira abantu ibyaha ibyo ari byo, amategeko abihana n’uburyo bwiza bwo kumenyesha ababishinzwe ko hari umugambi wo gukora ibyaha runaka uri gucurwa bityo ugakomwa mu nkokora.

- Advertisement -

Mu kigo nderabarezi cya Ruhango, abanyeshuri n’abarezi bo mu Ruhango babwiwe ko  ari byiza kwirinda ibyaha birimo gusambanya abana, gukoresha ibiyobyabwenge no guhembera cyangwa kwishora mu buhezanguni no gucuruza abantu

Gucuruza abantu…

Icyaha cyo gucuruza abantu ni icyaha gishegesha uwagikorewe, abe ndetse n’igihugu cyamubyaye.

Perezida Kagame ubwo yakomozaga ku kibazo kimaze iminsi kivugwa mu Rwanda kijyanye n’ibya ba Nyampinga b’u Rwanda bavuze ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse bamwe bakavuga ibisa no kubacuruza, yavuze ko ibyo ari ibintu byafashe indi ntera.

Perezida Kagame yavuze  buriya bucuruzi bw’abantu bwafashe intera k’uburyo hari n’Abanyarwanda bavanwa mu gihugu bakajyanwa mu mahanga, bamwe bagahindurwa nk’abagore.

Ati “Ni ibintu byinshi bigenda byandikwa. Hari byinshi bimaze kugaragara ko biriho. Hari uburyo bubiri abantu bakwiriye kubirwanya, icya mbere hari amategeko. Uhohoterwa, akwiriye gutinyuka akareba aho abigeza kugira ngo atabarwe cyangwa amategeko agire uko amurenganura.”

Tito Rutaremara aganira na Perezida Kagame mu Nteko yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi

Yavuze ko inzego zishinzwe ubutabera zikwiriye kubaka ubunyamwuga ku buryo abantu batajya batinya gutanga ibirego bumva ko uwo barega ariwe baregera.

Ubugenzacyaha bwo bwahisemo kwigisha urubyiruko kwirinda biriya byaha kuko ‘igiti kigororwa kikiri gito.’

Ubuhezanguni butangira gahoro gahoro..

Kugira ngo umuntu afate icyemezo cy’uko ibitekerezo bye, isura ye, igihugu cye, imyizerere ye…ari byo bikomeye kandi bigomba kuza imbere y’ibindi k’uburyo ashobora no kubipfira cyangwa akagirira nabi abatabona ibintu kimwe nawe, ntibipfa kwikora.

Bitangira utabiha agaciro, byasubirwamo kenshi ukabyumva, wamara kubyizera ukabishyira mu bikorwa ishyano rikaba riraguye!

Ni ibintu bitangira gahoro gahoro, abantu bakuru bakabicengeza mu bana babo cyangwa abato kuri bo.

Iyo mikorere ifata igihe kandi igakorwa mu buryo butuma ucengezwamo amatwara yo guheza inguni atabona uburyo bwo gusesengura neza amakuru ahabwa n’abashaka ko aba nkabo.

Kubera ikoranabuhanga rikoresha imbuga nkoranyambaga, ntibikiri ngombwa cyane ko ucengeza amatwara abikora ari kumwe n’uwo ayacangezamo.

Ibitekerezo bikarishye byo gucengeza amatwara bigaragara ku mbuga nkoranyambaga z’ubwoko bwose kandi  buri wese( harimo n’abana bataragira imyaka 14 y’amavuko) aba ashobora kuzigeraho.

Zimwe zikoresha inyandiko n’amafoto( WhatsApp, Twitter, Instagram, WeChat,…) izindi zigakoresha amajwi n’amashusho( YouTube…)

Mu rwego rwo kuburira ababyeyi n’abana ibibi byo gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga, Ubugenzacyaha bwegera abanyeshuri bukababwira uko ariya matwara akarishye kandi agamije ikibi ategurwa n’uko agezwa ku bo agamije kuyobya bityo bakamenya uko babyirinda.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version