Ni itsinda rya gatanu ryiganjemo abapolisikazi riyobowe na Senior Superintendent of Police( SSP) Spèciose Dusabe. Muri Sudani y’Epfo rizahasimbura irindi tsinda ryari rihamaze umwaka.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza niwe waje kubagezaho ubutumwa Polisi y’u Rwanda yifuza ko bazazirikana nibagera mu kazi.
Mu bihe bitandukanye, IGP Dan Munyuza yibukije abapolisi babaga bagiye mu butumwa bw’amahoro aho ari ho hose ku isi ko umurava n’ikinyabupfura aribyo bigomba kujya imbere.
Yabibukije kenshi kubaha abenegihugu, akazi kabo kakaba ako kubacungira umutekano hashingiwe ku mabwiriza bahabwa.
IGP Dan Munyuza arimo guha impanuro itsinda ry'abapolisi 160 bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y'Epfo. pic.twitter.com/jX35h13bXS
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) November 6, 2022
Uko bigaragara, impanuro ze zarumviswe ndetse ni kenshi ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye bwashimiye Polisi y’u Rwanda ubwitange n’ikinyabupfura igira mu kurindira umutekano abatuye aho ikorera kandi ikita no ku mibereho yabo.
Polisi ikora umuganda, ikavura abaturage, igakingira abana kandi igatanga ibiribwa byo kongerera agaciro ibyo abana bo muri Sudani y’Epfo bagaburirwa.