Ingoro Ya Mbere Abahindu Basengeramo Yuzuye Mu Rwanda

Abahinde baba mu Rwanda baraye batashye ingoro ya mbere izasengerwamo na bagenzi babo bo mu idini gakondo ry’Abahindu. N’ubwo idini ry’Abahindu ari ryo gakondo kandi riniganje  mu Buhinde, habayo n’andi madini arimo n’amadini ya Gikirisitu.

Ku byerekeye ingoro baraye batashye, umunyamabanga nshingwabikorwa wabo witwa  Urvashi Joshi yabwiye itangazamakuru ko muri Guverinoma zose zategetse u Rwanda, iriho muri iki gihe ari yo ibemerera gukora batikandagira ndetse ikaba yarabahaye n’ubutaka bwo kubakaho iriya ngoro.

Ngo ni ikintu cyo kwishimira.

Abahinde bamaze imyaka irenga 100 bageze mu Rwanda.

- Kwmamaza -

Urvashi Joshi avuga ko ababyeyi be bageze mu Rwanda mu mwaka wa 1921 akaba ari uwo mu gisekuru cyabo cya gatandatu.

Se yavukiye mu Rwanda n’aho Sekuru  nawe niho yapfiriye nk’uko byagenze no kuri Sekuruza wapfuye mu mwaka wa 1971 aguye ku Gisenyi.

Avuga ko kuba ari we uri mu buyobozi bw’Abahindu bo mu Rwanda, ari ikintu yishimira gukora kandi ngo icyo bashaka ni uko umuco w’Abahindu udacika, bakazawuraga n’ibisekuruza bizaza.

Nyuma yo gutaha iriya ngoro, bateganya no kwizihiza umunsi mukuru wo kuzirikana imbaraga z’ikigirwamana Krishna Vivah.

Umwe mu Banyarwanda ukorana n’Abahindu  witwa Master Jabu Birungi Paul avuga ko ari inshuti y’Abahinde kuva kera.

Yashimye Madamu Urvashi ko yagize uruhare rufatika m’uguteza imbere idini ry’Abahindu kandi ngo ni umuntu wakunze u Rwanda kuva kera ndetse akaba abikomora ku babyeyi be.

Ngo yagerageje guhuriza hamwe Abahinde bo mu Rwanda bubaka ingoro yitwa Hindu Temple mu Rwanda kugira ngo bajye bahahurira bahasengere.

Ingoro y’Idini ry’Abahindu yubatswe mu Karere ka Kicukiro hirya gato y’ahubatswe Gare ya Nyanza mu ruhande rw’i bumoso uzamuka ugana ku Irebero.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version