Mu Karere ka Bugesera ahari ikigo gitoza abapolisi batabara aho rukomeye haraye habereye umuhango wo kwakira abagera kuri 228 barangije imyitozo y’ibanze agenga akazi kabo.
Ni amasomo bita ‘Special Force Courses,’ atangirwa mu Murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera.
Iki kigo kiyoborwa na Commissioner of Police Emmanuel Butera.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alfred Gasana yababwiye ko iyo umupolisi atojwe neza haba mu by’umubiri n’iby’ubwenge bigirira akamaro abo azarinda ndetse n’ibyo batunze.
Yabibukije ko Perezida Kagame nk’Umugaba w’ikirenga w’ingabo na Polisi by’u Rwanda aba ashaka ko bagira imyitozo nyayo kugira ngo bubake igipolisi gikomeye mu nzego zacyo zose.
Minisitiri Gasana yabibukije ko ikinyabupfura ari cyo muzi wa byose, ko iyo kibuze n’ibindi bisenyuka.
Ati: “ Iyo mudakoresheje neza ubumenyi bwanyu, icyari umutekano gihinduka akaduruvayo, abantu ntibatekane kandi ari byo mwatojwe, mushinzwe. Ibyo ntabwo twe nk’ubuyobozi twabyemera kandi n’Abanyarwanda ni uko!Mugomba gusobanukirwa neza inshingano zanyu mukemenya icyo mwatorejwe ko ari ugutuma Abanyarwanda bose batekana.”
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye yabwiye abapolisi barangije ayo masomo ko hari andi abategereje.
Abapolisi barangije iki cyiciro ni abakirangije ku nshuro ya 11.
Nta mukobwa ubarimo.
Amafoto yerekana uko batojwe: