Abapolisi ‘Batabara Aho Rukomeye’ Barangije Imyitozo

Mu Karere ka Bugesera ahari ikigo gitoza abapolisi batabara aho rukomeye haraye habereye umuhango wo kwakira abagera kuri 228 barangije imyitozo y’ibanze agenga akazi kabo.

Ni amasomo bita ‘Special Force Courses,’ atangirwa mu Murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera.

Iki kigo kiyoborwa na Commissioner of Police Emmanuel Butera.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alfred  Gasana yababwiye ko iyo umupolisi atojwe neza haba mu by’umubiri n’iby’ubwenge bigirira akamaro abo azarinda ndetse n’ibyo batunze.

Yabibukije ko Perezida Kagame nk’Umugaba w’ikirenga w’ingabo na Polisi by’u Rwanda aba ashaka ko bagira imyitozo nyayo kugira ngo bubake igipolisi gikomeye mu nzego zacyo zose.

Minisitiri Gasana yabibukije ko ikinyabupfura ari cyo muzi wa byose, ko iyo kibuze n’ibindi bisenyuka.

Ati: “ Iyo mudakoresheje neza ubumenyi bwanyu, icyari umutekano gihinduka akaduruvayo, abantu ntibatekane kandi ari byo mwatojwe, mushinzwe. Ibyo ntabwo twe nk’ubuyobozi twabyemera kandi n’Abanyarwanda ni uko!Mugomba gusobanukirwa neza inshingano zanyu mukemenya icyo mwatorejwe ko ari ugutuma Abanyarwanda bose batekana.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye yabwiye abapolisi barangije ayo masomo ko hari andi abategereje.

Abapolisi barangije iki cyiciro ni abakirangije ku nshuro ya 11.

Nta mukobwa ubarimo.

Amafoto yerekana uko batojwe:

Kumanikira ku mugozi bisaba gushirika ubwoba no kugira imitsi ikora neza
Kumenya kudahusha intego nabyo ni ingenzi ku bakomando
Umuyobozi mukuru wa Polisi areba uko abahungu be bagenda ku mugozi
Yababwiye ko hari indi myitozo ibategereje
Bize no gutera umujugujugu w’icyuma
Umugeri umena amatafari
N’amaboko nayo ni uko
Kumenya kwambuka ahantu h’inzitane birafasha
Iyo abantu bageze aho bikomeye, ni ngombwa gukorana nk’ikipe
Bigishijwe gukomeza ibizigira
Banatojwe kwambuka imigezi n’imivumba y’amazi menshi
Byose babikora hari abarimu bari kubatoza kandi ntawe ugomba kurenza igihe cyagenwe
Baca no mu kibatsi
Bigira mu biyaga biba m Karere ka Bugesera
Uva mu mazi ukomereza ku butaka…
Ni abapolisi bagize umutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version