Abarimu Ba Kaminuza Y’u Rwanda Barataka Umushahara Muto

Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda basabye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ko bakongererwa imishahara.

Prof David Tuyishime wavuze mu izina rya bagenzi be bakorana muri Kaminuza y’u Rwanda, yabwiye Minisitiri w’Intebe ko bishimira kuba ingorane bagaragaje mu gihe cyahise byakemuwe ariko ko kuri ubu bahangayikishijwe n’abakozi bafite uburambe n’ubushobozi bigira mu yindi mirimo, bagacika Kaminuza.

Biterwa ahanini nuko imishahara iba ari mito.

Prof Tuyishimire yagize ati: “Mu gihe turi kurwana no kuzamura Kaminuza y’u Rwanda ku rugero rwo hejuru, hari ingorane duhura nazo, idukomereye cyane ikaba iy’uko abahanga bafite uburambe n’abahuguwe bihagije dufite bari kuducika. Ntitwabasha kugera aho twifuza turi kugenda dutakaza abo bakozi”.

Yunzemo ko biraturuka ku mpamvu zirimo n’imishahara n’ibindi bihembo bitakijyanye n’igihe, kuko hashize igihe kirekire bitongerwa muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ati: ” Turasaba Guverinoma y’u Rwanda kwita kuri iki kibazo.”

Mu kubasubizi, Minisitiri w’Intebe yavuze ko amavugurura muri Kaminuza yatangiye kandi azakomeza.

Avuga ko ayo mavugurura yatangiye mu ntangiriro z’umwaka wa 2024.

Yagize ati: “Nk’uko mubizi, mu ntangiriro z’uyu mwaka hatangajwe amavugurura ya Kaminuza y’u Rwanda, yari amaze igihe ategurwa, ariko yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri mu ntangiriro z’uyu mwaka. Uyu munsi turishimira ko bimwe mu byari biteganyijwe muri ayo mavugurura byatangiye gushyirwa mu bikorwa, bikaba bikomeje gushyirwa mu bikorwa.”

Ngirente avuga ko hari n’ibindi bizakorwa, agasaba abarimu kuzabigiramo uruhare rutaziguye.

Ibi biganiro byabaye ubwo Minisitiri w’Intebe yahagarariraga umuhango wo guha abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda impamyabumenyi ku nshuro ya 10, zikaba zahawe abantu 8,068.

Harimo ab’igitsina gore 3,109 n’ab’igitsina gabo 4959.

6,657 muri bo bahawe impamyabumenyi za Bachelor’s, 946 bahabwa iza Master’s.

Hari n’abahawe izindi mpamyabumenyi harimo izisumbuyeho ku rwego rw’amashuri bari bagezeho ( Diplomas, Postgraduate Diplomas, Postgraduate Certificate).

Muri bo abagera kuri 53 bahawe impamyabumenyi z’ikirenga (PhD), iyi ikaba ari intambwe iri guterwa na Kaminuza y’u Rwanda mu gutanga abahanga kuko mu mwaka ushize abazihawe ari 38.

Mu bahawe impamyabumenyi kandi, harimo 126 baturutse mu bihugu byo hanze y’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version