Kaminuza Y’u Rwanda Irasabwa Kongera Umwanya Iha Ubushakashatsi

Ahanini Kaminuza si amasomo ahabwa abanyeshuri mu ishuri ahubwo ni ubumenyi bakura mu bitabo no mu nzu z’ubushakashatsi. Niyo mpamvu Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente asaba izo mu Rwanda guha ubushakashatsi umwanya munini mu mikorere yazo.

Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yabivugiye mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri barangije muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yagize ati: “ Kaminuza zacu zikwiye kongera imbaraga mu bushakashatsi kugira ngo abazirangijemo babe bafite ubumenyi bukomeye kugira ngo bateze imbere ubukungu bw’igihugu”.

Ngirente avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho ari ngombwa ko Kaminuza zikorana bya hafi n’abikorera ku giti cyabo.

Asaba abo mu bikorera ku giti cyabo kumva ko ari ibyabo, bakagirana ubufatanye na za Kaminuza mu nzego z’imibereho itandukanye y’Abanyarwanda.

Minisitiri w’Intebe ashima abanyeshuri barangije amasomo yabo ko bashyizeho umuhati bakaba bageze ku rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho kandi bizagirira igihugu akamaro.

Ati: “ Ndagira ngo nshimire cyane abanyeshuri 8.068 barangije amasomo yabo uyu munsi, akaba ari nabo baduteranyirije hano kugira ngo dufatanye kwishimira umusaruro bagezeho”.

Yabibukije ko Guverinoma ibitezeho umusanzu ukomeye mu gukomeza guteza imbere u Rwanda mu mirimo itandukanye.

Mu banyeshuri barangije amasomo kuri uyu wa Gatanu harimo 126 baturutse mu bihugu 24 byo hirya no hino ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version