Dukoresha Neza Amadolari Baduteramo Inkunga Kurusha Undi Wese – Perezida Kagame

Umukuru w’ Rwanda yabwiye abanyacyubahiro bari baje mu muhango wo kwakira indahiro ya Dr. Sabin Nsanzimana na bagenzi be bamaze iminsi mike bashyizwe muri Guverinoma ko u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa kurusha undi abandi bose.

Yunzemo ko bibabaje kumva ibihugu bikomeye bisanzwe bitera inkunga u Rwanda birushinja kwiba amabuye ya DRC kandi ibyo bihugu bizi uko u Rwanda rukoresha neza amafaranga ruterwamo inkunga.

Perezida Kagame yavuze ko amahanga agomba kuzibukira ibyo gushinja u Rwanda kwiba kuko ibyo Abanyarwanda bagezeho ari ibyo baruhiye.

Ni ibyo bakoreye mu cyuya cyabo cyangwa bakuye mu nkunga batewe n’inshuti zabo bakayikoresha neza.

- Advertisement -

Ati: “ Ikintu cya mbere bagomba kumenya ni uko tutari abajura. Turya ibyo twavunikiye, ntawe twiba.”

Yakomeje avuga ko imibare ikorwa n’abo bakomeye, yerekana ko u Rwanda rukoresha neza inkunga ruterwa.

Perezida Kagame avuga ko buri dolari amahanga ateramo u Rwanda inkunga rikoreshwa neza.

Perezida Kagame yanagarutse no ku bimaze iminsi bivugwa mu Karere u Rwanda ruherereyemo by’uko rufasha M23.

Yavuze ko igitangaje muri ibyo ari uko ikibazo cya DRC kirimo ibihugu byinshi, byaba ibikize, ibikennye, MONUSCO, UN n’ibindi ariko ngo hakibandwa k’ukuvuga u Rwanda.

Ati: “Abantu bagombye kuba bibaza ukuntu ibintu nk’ibi bikora ku karere kose no ku zindi mpande zirimo n’ibihugu bikomeye…usanga bibasira ibindi bice biri muri iki kibazo ariko bakirengagiza uruhare rwabo. Buri gihe u Rwanda nirwo babigereka hejuru.”

Perezida Kagame avuga ko ikibazo cya M23 ahanini ari icya Politiki kurusha uko ari icya gisirikare.

Yanavuze ko ikindi kibazo u Rwanda rukibaza ishingiro ryacyo ari uko barushinja kutubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi abo  barushinja gutyo ntibanaburanishe abo bantu bivugwa ko baramutse bohererejwe u Rwanda rwabagirira nabi.

Perezida Kagame avuga ko buri wese yakwibaza ikihishe inyuma y’iyo migirire.

Ku byerekeye uko ingabo z’u Rwanda na Polisi bari mu butumwa bw’amahanga babayeho n’uko bakorana n’abo mu bihugu babamo, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukora ibyo rwiyemeje kandi ngo n’ibyo rukuramo bikubiye mu masezerano rwagiranye n’ibyo bihugu rubisaranganya n’abandi.

Perezida Kagame yashimye abashyigikiye igitekerezo cyo kohereza ingabo muri Mozambique.

Ngo abavuga ko hari amafaranga amahanga yahaye u Rwanda ngo rujye muri kariya kazi babeshya.

Avuga ko u Rwanda rujya mu mahanga kubafasha kubera amasezerano bagiranye haba hagati yarwo n’igihugu runaka cyangwa se hagati yarwo na UN.

Ku byerekeye Centrafrique yagize ati:  “Amikoro y’u Rwanda  niyo yakoreshejwe kugira ngo dukorane n’abo muri Centrafrique. Iyo tutajyayo ntibaba barakoze amatora, niyo tutajyayo iriya Leta ishobora kuba itariho cyangwa na Bangui itari mu maboko yayo.”

Avuga ko ibyo u Rwanda rukora byose  bishingiye ku masezerano asobanutse rukorana n’abafatanyabikorwa baryo kandi ko rutazayaca iruhande.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version