Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abarwanyi Ba ADF Bishe Abantu 10 Barimo Abasirikare Batatu Ba DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abarwanyi Ba ADF Bishe Abantu 10 Barimo Abasirikare Batatu Ba DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 January 2022 11:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe ingabo za Uganda ziri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zivuga ko ziri gukubita inshuro abarwanyi ba ADF, kuri uyu wa Kane tariki 13, Mutarama, 2022 aba barwanyi bishe abantu 10 barimo abasivili barindwi n’abasirikare ba Congo- Kinshasa batatu.

Abo basirikare hamwe na bariya basivili biciwe i Butembo mu Bilometero 50 uvuye i Beni mu Murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nyuma yo kwica abo bantu, abarwanyi ba ADF basahuye amaduka barangije batwika n’inzu yari irimo imiti yifashishwaga n’abasirikare.

i Butembo

Bayitwitse barangije kuyisahura imiti.

Iby’iyicwa rya bariya basirikare  ryatangajwe na Col Donat Mandonga uyobora ibikorwa bya gisirikare bikorerwa mu gace ka Lubero.

Nta gihe kinini gishize umupolisi n’abandi barwanyi bane baguye mu kurasana kwabereye muri kariya gace nk’uko byatangajwe na Captaine Antony Mualushayi nawe ukorera muri kariya gace.

Amakuru y’urupfu rw’aba bantu bose yatangajwe muri The East African.

Si abarwanyi ba ADF bari kwica abantu muri kiriya gice bonyine ahubwo n’abarwanyi bo Mai-mai nabo ni uko.

Abo muri ADF bo baherutse no kwica abagore bane n’abagabo batatu bari barimo bahinga mu isambu yabo iherereye hafi y’umupaka uhuza Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Uganda ahitwa Rwenzori.

Ingabo za Uganda muri DRC zimaze igihe zigamba gukubita inshuro ADF…

Ubuvugizi bw’ingabo za Uganda buherutse gutangaza ko ubwo zageraga mu birindiro bikuru by’abarwanyi ba ADF byabaga ahitwa Kambi Ya Yua, zasanze bariya barwanyi barazinze utwabo bahasiga imineke, intebe za pulasitiri, amasasu macye n’ibindi bikoresho.

Ingabo za Uganda zivuga ko tariki 24, Ukuboza, 2021 bucya ari Noheli, zifatanyije n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC,  zagabye igitero simusiga mu birindiro by’abarwanyi ba ADF biri ahitwa Kambi Ya Yua.

Ngo ni inkambi nkuru bariya barwanyi bari baragize ibirindiro byabo.

Yari iherereye mu ishyamba rya Pariki ya Virunga, ikaba yari icumbikiye abarwanyi babarirwa muri 600 babanaga na bamwe mu bagize imiryango yabo.

Mu ntangiriro z’Ukuboza, 2021 hari  amakuru Taarifa yari ifite yavugaga ko Umugaba w’abarwanyi ba ADF witwa Musa Seka Baluku yaburiwe irengero.

Kuva icyo gihe kugeza ubu nta makuru adakuka yari yagaragara yemeza niba yarahitanywe n’ibitero by’indege za Uganda zari zimaze iminsi zisuka umuriro mu bice we n’abarwanyi be bari barigaruriye cyangwa  niba yarazicitse akaba yibereye mu mashyamba y’inzitane aho ingabo za Uganda zitaragera.

Mu gihe Musa Seka Baluku yaburiwe irengero, ku wa Gatatu tariki 12, Mutarama, 2022 ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’iza Uganda ziri muri kiriya gihugu zatangaje ko zataye muri yombi Benjamin Kisokeranio, umwe mu bayobozi b’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Zatangaje ko Kisokeranio yafatiwe muri Uvira ashaka kujya mu Burundi, afatanwa pasiporo ya RDC aho yakoreshaga amazina ya Djimy Kilalo Kasereka.

Niwe wari uyoboye igice cya ADF gishamikiye kuri Jamil Mukulu, kitemeranya n’igishamikiye kuri Musa Baluku uyobora ADF.

Mbere Benjamin Kisokeranio yari ashinzwe ibijyanye n’ubutasi n’imari muri ADF.

Ni umuntu wa kabiri ukomeye muri ADF ufashwe, nyuma ya Jamil Mukulu watawe muri yombi mu 2015.

Ni mu gihe abandi benshi bamaze kwicwa barimo Kayiira Mohamed waguye mu mirwano na FARDC mu 2018, Rashid Hood Lukwago wishwe mu 2016 na Kasade Karume wishwe mu 2015.

TAGGED:AbarwanyiADFButemboCongofeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hotel ‘Uruzi Rwa Congo’ Niho Politiki Za DRC Zicurirwa
Next Article Kabuga Félicien Agiye Gusubira Imbere y’Abacamanza
1 Comment
  • Twisonyenyeri says:
    14 January 2022 at 11:15 am

    Béni ntago ari umurwa wa Kivu y’amajyepfo kuko sinaho iherereye kuko iri muyamajyaruguru. Anywhere umurwa wa kivu ya ruguru ni goma

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?