Abarwanyi Ba CODECO Bishe Abasirikare 15 Ba DRC

Muri Ituri haravugwa inkuru y’urupfu rw’abasirikare 15 bishwe n’abarwanyi b’umutwe CODECO URDPC. Ubu bwicanyi bwabereye ahitwa Djugu kuri uyu wa Gatanu taliki 27, Mutarama, 2023.

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru wa UN yitwa Bintou Keita niwe yamaganye buriya bwicanyi.

Bintou Keita  avuga ko bibabaje kuba abaturage hamwe n’abasirikare ba UN ari bo bakomeje kwibasirwa n’ibitero by’inyashyamba.

Bintou Keita

Yavuze ko  abasirikare ba MONUSCO bazakomeza kuba hafi y’aba DRC kugira ngo bakome imbere ibitero by’inyeshyamba zikomeje kubuza abaturage amahwemo.

- Advertisement -

Keita yongeye gusaba ashimitse ko inyeshyamba zashyira hasi intwaro, amahoro akagaruka mu bice zigaruriye.

Mu basirikare 15 bivugwa ko bishwe na CODECO, babiri bafite ipeti rya office mukuru.

Bishwe nyuma yo kurasirwa mu gico batezwe na bariya barwanyi ubwo abo basirikare bari bajyanywe ku rugamba ahitwa Njala.

Radio Okapi ivuga ko ku ruhande rwa bariya barwanyi, hapfuye abantu barindwi, abandi icyenda barakomereka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version