Urukiko Rwategetse Ibitaro Bya Faysal Kuriha Indishyi Ya Miliyoni Frw 105

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaciye urubanza rutegeka ibitaro byitiriwe Umwami Faysal kwishyura umuryango Miliyoni Frw 105, andi acibwa ikigo cy’ubwishingizi, SONARWA, kubera uburangare bwakozwe n’abaganga ba Faysal bigatuma umugore abyara umwana wangiritse mu bwenge bikamutera ubumuga budakira.

Ibitaro byitiriwe umwami Faysal kandi byategetswe na ruriya rukiko kwishyura amafaranga yatanzwe muri ruriya rubanza (litigation fees) angana na Frw 500,000 ndetse n’andi Miliyoni Frw 2 agenewe uwunganiye uriya mugore hakiyongeraho na Frw 20,000 y’igarama ry’urubanza.

Umwanzuro w’uru rukiko(Taarifa ifite kopi) wasomye ku wa Gatanu taliki 27, Mutarama, 2023.

Byose byatangiye mu mwaka wa 2015 ubwo umubyeyi witwa Mbabazi Anet yajyaga kwa muganga ngo bamubyaze.

- Advertisement -

Hari taliki  08, Mutarama, 2015.

Kuri iyi taliki Mbabazi yagiye kureba umuganga wari usanzwe umukurikirana witwa Dr Manzi.

Ageze yo undi yamuhaye gahunda yo kubagwa kubera ko nyuma yo kumusuzuma, yasanze atabyara mu buryo busanzwe.

Gahunda yo kubagwa yari yashyizwe taliki 12, Mutarama, 2015.

Mu gihe yari ategereje ko igera, ibise byaje kumutungura biramukomerana, bituma [Anet Mbabazi] yihutira kujya kwa muganga.

Inyandiko ikubiyemo ikirego ivuga ko ibyo gutungurwa n’ibise kwa Mbabazi kwabaye taliki 10, Mutarama, 2015.

Yageze ku bitaro by’umwami Faysal mu gitondo saa 09:23  maze ahita yishyura ibisabwa ‘anamenyesha abaganga’ ko adashobora kubyara mu buryo busanzwe nk’uko muganga we yabyemeje.

Abatanze ikirego barega ibitaro bya Faysal bavuga ko abaganga babyo batitaye ku byo Anet Mbabazi yababwiye, baramurangarana.

Yageze aho abura umwuka, abaganga bamaze kubona ko icyemezo bafashe kidashoboka kuko atashoboraga kubyara mu buryo busanzwe, bahamagaye muganga witwa Dr Mugande bimaze kuba saa cyenda z’amanywa (03:00pm) maze muganga ahagera saa kumi n’iminota mirongo ine n’itanu (04:45 pm).

Biragaragara ko na Dr witabajwe nyuma nawe yahageze atinze.

Bajyanye uriya mubyeyi mu ibagiro naho arahatinda kuko yahavuye saa moya za mu gitondo z’umunsi wakurikiyeho ni ukuvuga taliki 11, Mutarama, 2015.

Nyuma muganga yaje kubwira Se w’umwana akaba n’umugabo wa Anet Mbabazi ko umwana yananiwe cyane bityo akaba agiye kwitabwaho ‘mu buryo budasanzwe’ binyuze mu bufasha bw’ibyuma bitanga umwuka.

Ikirego cyabo mu muryango wa Anet Mbabazi kivuga ko ibyabaye byose byatewe n’uburangare bw’abaganga bwaje gutuma umwana wabo agira ubumuga bwo mu mutwe butazakira.

Iby’ubwo burangare babishingira ku ngingo y’uko Nyina w’umwana yari yababwiye icyemezo cya muganga, cyavugaga ko agomba kubyara abazwe, ariko ntibagiha agaciro.

Muganga wabyaje uriya mubyeyi yamusobanuriye ko byatewe no gutinda kumubyaza, bityo umwana akavuka ananiwe cyane.

Nyuma y’uko bigenze gutyo, Ibitaro by’Umwami Faysal ngo byemeye kujya [bimuvura] ku buntu, ariko nyuma [biza kubihagarika.]

Faysal yiregura…

Abo mu muryango w’umwana bamaze gutanga ikirego, abunganira ibitaro by’umwami Faysal bavuze ko urukiko rwaregewe rudakwiye kwakira kiriya kirego kubera ko ‘ubuzima’ bwacyo.

Bavugaga ko icyaha nk’icyo baregwa cyazimye kubera ko ubusanzwe kimara imyaka itanu.

Iyo iyo myaka igeze, kitararegerwa kirasaza.

Ikindi bashingiragaho bavuga ko kiriya kirego kidakwiye kwakirwa, ni uko ngo urega nta nyungu yari afite mucyo aregera.

Icyakore we ( ni ukuvuga Se w’umwana) yavugaga ko abifitemo inyungu kubera ko icyemezo cy’amavuko( acte de naissance) cyemeza ko ari Se w’uwo mwana aregera.

Iki kibazo cyarakomeje urukiko rukusanya ibimenyetso byatanzwe na buri ruhande, bimwe rukabyanga nyuma yo kubiburira ishingiro, rukaba ibindi byarushaho gufasha gutyo gutyo…

Raporo yaje gutangwa mu Ukuboza, 2022 yemeje ko umwana yagize ikibazo mu bwonko kubera ko yamaze igihe kinini ari mu mimerere yatumye ubwonko bwe bubura umwuka wa oxygen bukeneye ngo bukure neza.

Amafoto yo kwa muganga yerekanye ko uriya mwana yagize ikibazo mu bwonko cyatumye agira isusumira ndetse agira n’indwara y’igicuri.

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaje gusanga ibyatanzwe n’ubwunganizi nk’imbigamizi ku iburanishwa rya kiriya kirego bitabuza ko cyakirwa ngo kiburanishwe.

Inyandiko isobanura uko uru rubanza rwakaswe, igira iti: “…Rwemeye kwakira ikirego cya…[Se w’umwana] mu izina ry’umwana we  kandi ‘ko gifite’ ishingiro.

Rwemeye kwakira ikirego kiregera kwiregura cyatanzwe na KING FAISAL HOSPITAL RWANDA LTD ariko ko ‘nta shingiro gifite.

Rwemeye kwakira ikirego kiregera kwiregura cyatanzwe na Dr MUGANDA RWIBASIRA John ariko ko ‘nta shingiro gifite.’

Rutegetse KING FAISAL HOSPITAL RWANDA LTD guha Se w’umwana mu izina ry’umwana we  indishyi zingana na 125.000.000Frws, muri izi ndishyi SONARWA GENERAL INSURANCE COMPANY Ltd nk’umwishingizi wa KING FAISAL HOSPITAL RWANDA LTD igatangamo 20.000.000Frws y’uburyozwe yishingiye, asigaye angana na 105.000.000Frws agatangwa na KING FAISAL HOSPITAL RWANDA LTD .

Rutegetse KING FAISAL HOSPITAL RWANDA LTD guha Se w’umwana mu izina ry’umwana we  amafaranga 500.000Frws y’ikurikiranarubanza n’amafaranga 2.000.000Frws y’igihembo cya Avoka.

Rutegetse KING FAISAL HOSPITAL RWANDA LTD gusubiza Se mu izina ry’umwana we amafaranga 20.000Frws yatanzeho ingwate y’amagarama y’urubanza.

Uru rubanza rufite nomero RC 00068/2020/TGI/GSBO rwanzuwe rutyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version