Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abashinwa Bakoze Imodoka Igenda Ibilometero 350 Mu Minota 15
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ikoranabuhanga

Abashinwa Bakoze Imodoka Igenda Ibilometero 350 Mu Minota 15

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 July 2023 9:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Mbere taliki 03, Nyakanga 2023 Ubushinwa bwasohoye imodoka ikoresha amashanyarazi bivugwa ko ari yo yihuta kurusha izindi ku isi. Ishobora kwiruka ibilometero 350 mu minota 15.

Bayize BYD Denza N7, ikaba ifite ifite amoko atandukanye kandi ari mu biciro binyuranye.

Hari ubwoko bufite agaciro kari hagati y’amafaranga y’Ubushinwa (Yuan) ¥319,800 na  ¥379,800  ni ukuvuga hafi $44,100 ugenekereje.

Ku rundi ruhande, hari ubwoko bw’iyi modoka budakoresha ikoranabuhanga bita DiSus-A system bugura hagati ya ¥301,800 na  ¥321,800 ($41,600 to $44,400).

Abakoze iriya modoka bayihaye izina ry’Ijisho ry’Imana( God’s Eye).

Impamvu y’iri zina ni uko ifite ikoranabuhanga ritigeze ribaho.

Baryita  “Advanced Intelligent Driving Assistance System” rituma yirinda impanuka iyo ari yo yose, yaba itewe nayo ubwayo cyangwa biturutse ku kindi kintu cyaba kiyisagariye.

Iritwara kandi ikamenya no kwirinda icyo ari cyo cyose cyayangiza.

Imbere muri yo harimo ibirahure bitandatu( screens) bifasha abayirimo kureba no kumenya imikorere yayo, abashoferi bakamenya uko motari ziri gukora, mbese ubuzima bw’imodoka bwose bakaba babureba.

Ikindi ni uko muri ibyo birahure hari n’iby’imyidagaduro.

Ikora ikoresheje ibyuma bya radars ndetse n’ibyumvirizo(sensors) bituma itagonga, itarenga ‘feux rouges’ cyangwa ngo isagarira umunyamaguru wambuka inzira y’abanyamaguru.

Imodoka Denza N7 ifite moteri ebyiri zifite ubushobozi butandukanye bwo kubika no gukoresha amashanyarazi.

Iyi vatiri niyo yihuta kurusha izindi zose zikoresha amashanyarazi

Ubushinwa buri gukora uko bushoboye ngo bube ubwa mbere mu nzego zose zigize ikoranabuhanga.

Icyakora bukora ibintu nyuma y’uko hari abandi babikoze kandi akenshi baba ari Abanyamerika.

Imodoka zikoresha amashanyarazi zatangiye gukorwa n’ikigo cy’umugabo witwa Elon Musk.

Icyo kigo yakise Tesla.

Ni izina yagihaye mu rwego rwo guha icyubahiro umuhanga mu bugenge witwa Nikola Tesla, uyu akaba yari Umunyamerika wakomokaga muri Serbia wakoze imashini zakira kandi zigakwiza amashanyarazi.

Nikola Tesla

Tesla yavutse taliki 10, Nyakanga, 1856 atabaruka taliki 07, Mutarama, 1943.

Kuba Abashinwa bagiye gushyira ku isoko imodoka zikoresha amashanyarazi byatangiye gukura umutima ibigo by’Abanyaburayi n’Abanyamerika bikora imodoka zo muri ubwo bwoko kubera gutinya ko buzabatwara isoko.

TAGGED:AbanyamerikaAbashinwafeaturedIkoranabuhangaimodokaTesla
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article MINISANTE Iraburira Abanywi
Next Article Elon Musk Yongeye Kuba Umukire Wa Mbere Ku Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?