Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abashinwa Barindwi Biciwe Muri Amerika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abashinwa Barindwi Biciwe Muri Amerika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 January 2023 6:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’i San Mateo muri California ivuga ko hari imirambo irindwi y’Abashinwa babaga muri iriya Leta yasanze bishwe barashwe. Umugabo w’imyaka 67 yatawe muri yombi akekwaho uruhare muri buriya bwicanyi.

Abo Bashinwa bari bafite amasambu magari bakoreragamo ubuhinzi bwa kijyambere muri kariya gace.

Bishwe ahagana saa cyenda z’amanywa abana bava ku ishuri batashye.

Bane muri bo nibo imirambo yabo yabonywe mbere, undi baza kuwusanga hafi y’ikigo nderabuzima cy’i Stanford yakomeretse cyane, bamujyana kwa muganga ariko amagara aranga aramucika.

Nyuma haje kuboneka imirambo y’abandi babiri.

Mu gihe Polisi yibazaga ibyabaye, hari umugabo wahise ayitungukaho afite igihunga ahita atabwa muri yombi akekwaho uruhare muri buriya bwicanyi.

Uwafashwe yitwa Zhao Chunli bikaba bikekwa ko nawe ari Umushinwa wabaga mu gace ba nyakwigendera bakoreragamo imirimo yabo.

Mu modoka ye bahasanze imbunda bikekwa  ko ari yo yakoreshejwe mu kwica bariya bantu kandi ngo ashobora kuba ‘yarabikoze wenyine.’

Los Angeles Times yanditse ko buriya bwicanyi bwabaye ku mugaragaro ndetse hari n’abana babibonye ubwo basohokaga mu ishuri batashye.

Ubu bwicanyi bubaye mu gihe abantu bari bagifite mu mutwe ubundi bwicanyi buherutse kubera ahitwa Monterey Park.

Ubwo abantu biganjemo Abashinwa n’ababakomokaho bari bateraniye Monterey bishimira imboneko y’ukwezi mu mwaka wa Gishinwa( ibyo bita Lunar New Year celebration ) bagiye  kumva bumva urufaya rw’amasasu barubanyanyagijemo.

Hahise hagwa abantu 11 abandi benshi barakomereka.

Ubu bwicanyi bwashinjwe Abazungu b’abahezanguni bafite ibitekerezo by’uko ari bo bantu bakwiye kubaho neza kurusha abandi, kandi ko hari ubwoko buciriritse bidakwiye kubaho cyangwa kubona amahirwe mu buzima.

Abo bazungu bakurikiza ingengabitekerezo bita white supremacy.

Leta ya California niyo ikize kurusha izindi zose z’Amerika na nyinshi ku isi.
TAGGED:AbashinwaAmasasuAmerikafeaturedImbunda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bamporiki Yaraye i Mageragere
Next Article Papa Asaba Abaturage Ba DRC Gusasa Inzobe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?